00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19: Impamvu abantu bagirwa inama yo guhora bafunguye inzugi n’amadirishya mu ngo zabo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abantu kumenya no gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19, harimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba neza intoki, guhana intera no kujya ahantu hafunguye cyangwa hisanzuye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko Covid-19, yandurira cyane ahahurira abantu benshi, hafunganye cyangwa imbere mu nzu aho amadirishya afunze, hatagera umwuka uturuka hanze.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko kuba umuntu ari ahantu hagera umwuka cyangwa hisanzuye bishobora kugabanya ibyago byo kwandura cyorezo cya Covid-19.

Abashakashatsi bagaragaje ko ahantu hafunguye umwuka usohoka undi ukinjira bigabanya ibyago byo kwandura Covid-19, ku kigero cya 70%.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umwe mu bagize itsinda rishinzwe kurwanya Covid-19, Dr Nkeshimana Menelas, yavuze ko iyo umuntu akoroye, yitsamuye cyangwa avuze hari ingano y’uducandwe isohoka, noneho utwo ducandwe tukaba twatwarwa n’umuyaga ukatugeza ku bantu bari kumwe na we by’umwihariko abatambaye udupfukamunwa.

Umwarimu muri Kaminuza ya Leeds, Catherine Noakes, yagize ati “Iyo mu cyumba nta mwuka mwiza urimo n’igihe abantu bari gusohora amacandwe binyuze mu bikorwa nko kuririmba, kuvuga cyane […] icyo gihe ni bwo Coronavirus ikunda gukwirakwizwa.”

OMS yavuze ko ari ngombwa guhumeka umwuka mwiza nk’imwe mu ngamba zo gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19. Intego rusange yo guhumeka mu nyubako ni ukureba ko umwuka ari mwiza ku buzima mu gihe umuntu yawuhumetse.

Muri iki gihe, abantu benshi bari gukorera mu ngo zabo, zimwe mu ngamba zafashwe na Guverinoma, ndetse n’abanyeshuri bakaba bari mu biruhuko, bamwe mu barwayi ba Covid-19, bakaba barwariye mu ngo, abantu bagirwa inama yo guhora bafunguye amadirishya n’inzugi zabo.

Ku rundi ruhande ariko n’ubwo amadirishya n’inzugi zaba zifunguye, abahanga bavuga ko andi mabwiriza yashyizweho nayo agomba gukurikizwa ntihabeho kuyakerensa.

Kugeza uyu munsi, abantu banduye “bagomba kuguma mu rugo” kugira ngo badakomeza gukwirakwiza icyorezo; abarembye ni bo bashyirwa mu bitaro, bakitabwaho by’umwihariko.

Abarwayi kandi bagirwa inama yo gufata indyo yuzuye irimo imbuto n’imboga nyinshi kandi akanywa amazi menshi; umuntu mukuru agirwa inama yo kunywa litiro ziri hagati y’ebyiri n’eshatu ku munsi.

Indi nkuru wasoma: Inama ku myitwarire ikwiye kuranga uwapimwe agasanganwa COVID-19

Abantu bari mu nzu bagirwa inama yo gufungura amadirishya mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .