Coronavirus ku wa 12 Nyakanga: Afurika y’Epfo mu bihugu 10 byibasiwe cyane ku Isi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze kugira ubwandu bungana na miliyoni 3,3 aho umubare munini w’abanduye iki cyorezo, ari abaturage baba mu Mujyi wa Chicago, ku rundi ruhande, imibare igaragaza kandi ko Afurika y’Epfo iri mu bihugu bya mbere 10 ku Isi bifite ubwandu bwinshi bw’iki cyorezo.

Ku Isi, abantu 12.847.293 nibo bamaze kwandura iki cyorezo. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifitemo 3.355.646 mu gihe mu bamaze gupfa uko ari 567.734 harimo 137.403 bo muri iki gihugu cy’igihangange ku Isi.

Kuri uyu wa Gatandatu, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagaragaye abantu 61.352 mu gihe abapfuye bo ari 685.

Ibindi bihugu byibasiwe n’iki cyorezo:

-  Brésil ifite ubwandu 1.840.812 n’abantu 71.492 bapfuye
-  U Buhinde bufite ubwandu 850.358 mu gihe abapfuye ari 22.687
-  U Burusiya bufite abantu 720.547 banduye mu gihe abapfuye ari 11.205
-  Peru ifite ubwandu 322.710 naho abapfuye ni 11.682
- 
Mu bihugu icumi bya mbere ku Isi byibasiwe n’iki cyorezo, bine ni ibyo muri Amerika y’Amajyepfo, kimwe cyo muri Amerika ya ruguru, bibiri byo mu Burayi, kimwe cyo muri Aziya na kimwe cyo muri Afurika aricyo Afurika y’Epfo.

Afurika y’Epfo imaze kugira ubwandu 264.184 mu gihe abantu bapfuye ari 3.971. Ni hafi icya kabiri cy’ubwandu bugaragara muri Afurika kuko hamaze kwandura abantu 581.595 mu gihe abapfuye ari 13.029.

Ibindi bihugu bya Afurika byibasiwe n’iki cyorezo ni:

-  Misiri ifite abantu 81.158 banduye na 3.769 bapfuye
-  Nigeria ifite abantu 31.987 banduye na 724 bapfuye
-  Ghana ifite abantu 24.248 banduye na 135 bapfuye
-  Algeria ifite abantu 18.712 banduye mu gihe abapfuye ari 1.004

Mu karere u Rwanda ruherereyemo, Kenya ifite ubwandu 9.726 mu gihe abapfuye bo ari 184. RDC ifite abantu 7.971 banduye mu gihe abamaze gupfa ari 189. Muri Uganda nta muntu n’umwe urapfa ariko abanduye bo ni 1.013, muri Tanzania abanduye ni 509 mu gihe abamaze gupfa ari 21. I Burundi hamaze kugaragara abantu 191 banduye mu gihe umwe ariwe wapfuye mu gihe mu Rwanda hamaze gupfa abantu bane naho abanduye ni 1.299.

Ubwandu bukomeje kwiyongera cyane muri Afurika y'Epfo byatumye iki gihugu kiza mu icumi bya mbere ku Isi byibasiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .