Kuri uyu wa Kane, hiriweho ibikorwa byo gukwirakwiza izo nkingo ku bitaro n’ibigo nderabuzima, kugira ngo ibikorwa byo gukingira bitangire nta kibazo na kimwe gihari.
Mu duce dutandukanye, abakora mu nzego z’ubuzima kuva ku bakora mu bigo bya Leta, amavuriro, ibitaro, abageze mu zabukuru n’abandi bazindukiye kuri site zatoranyijwe, bategereje guhabwa urukingo rwitezweho gufasha igihugu gukingira Covid-19, bikaba umuryango uganisha ku gusubiza ibintu mu buryo ibikorwa by’iterambere bigasubukurwa uko byahoze.
Biteganyijwe ko bitarenze Kamena 2022, 60% by’Abanyarwanda bazaba bamaze gukingirwa ari nabwo hazaba hari icyizere cyuzuye cyo guhashya ubwandu bushya.
Abanyamakuru ba IGIHE bazindukiye mu duce dutandukanye, bareba uko igikorwa cyo gutanga inkingo ku munsi wa mbere gihagaze.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabaye umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu babimburiye abandi banyarwanda gukingirwa Covid-19, avuga ko yiyumva neza mu mubiri ku buryo n’abanyarwanda bose bakwitabira uru rukingo nk’uko inzego nkuru z’igihugu zikomeje kubibashishikariza.


Mu mafoto
Benshi mu bitabiriye ibikorwa byo gukingirwa, bari bafite ibyishimo nyuma yo gukingirwa kuko nibura bumva barinzwe, nyuma y’umwaka w’ubwoba, ko isaha n’isaha bashobora kwandura.
Health Minister @DrDanielNgamije & @WHORwanda Representative Dr Kasonde Mwinga, together with hospital staff, frontline health workers and community members, receive the #COVID19 vaccine at Masaka District Hospital. #VaccinesSaveLives pic.twitter.com/dGMv7hJI3z
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) March 5, 2021
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel ni umwe mu bayobozi batewe urukingo rwa Covid-19. We n’Umuyobozi wa OMS mu Rwanda, Dr Kasonde Mwinga ndetse n’abandi bakozi bo mu nzego z’ubuzima bakingiriwe ku bitaro bya Masaka.










Ibikorwa byo gukingira kandi byakomeje mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali





Ku bitaro bya Kibagabaga mu karere ka Gasabo naho abantu bakingiwe









Ku kigo nderabuzima cya Shyorongi, aba mbere bahawe inkingo










Mu Karere ka Rubavu batangiye bakingira Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, abandi bakozi bakurikiraho





Gukingira Covid-19 mu Karere ka Nyaruguru byabereye mu Bigo Nderabuzima bitandukanye. Ni igikorwa cyatangiriye ku batanga serivisi z’ubuzima hakurikiraho abaturage bahageze mbere. Igikorwa kirakomeje





Mu Karere ka Gisagara igikorwa cyo gukingira Covid-19 cyatangiye. Abakingiwe ku ikubitiro barimo abayobozi n’abaturage bazindutse. Ni igikorwa cyatangijwe n’Umuyobozi w’ako Karere Rutaburingoga Jérome wahise anakingirwa.




Igikorwa cyo gukingira Covid-19 mu Karere ka Nyamagabe cyatangiye aho haherewe ku bagomba gukingirwa bahageze mbere barimo abatanga serivise z’ubuzima n’abaturage.




Mu Karere ka Nyanza igikorwa cyo gukingira Covid-19 cyatangijwe n’Umuyobozi w’ako karere ahita anikingiza. Ni igikorwa kiri kubera mu bigo nderabuzima bitandukanye aho abagomba gukingirwa bakomeje kwitabira.




Mu karere ka Huye naho igikorwa cyo gukingira Covid-19 kiri kubera mu Bigo Nderabuzima byose.
Ni igikorwa kiri kuba kubahirizwa n’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo arimo kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera.


Mu Karere ka Kayonza naho ibikorwa byo gukingira byatangiye. Umuyobozi w’ako karere, Murenzi Jean Claude n’abandi bakozi b’Akarere babanje kwigishwa mbere yo gukingirwa.



Mu Bugesera gukingira byahereye ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze kugira ngo bahite basubira mu kazi




Mu karere ka Kirehe naho ibikorwa byo gukingira byatangiye


Nyagatare habanje gukingirwa abaganga n’abajyanama b’ubuzima bakurikizaho abayobozi b’imidugudu bafite hejuru y’imyaka 60.






Mu Karere ka Rwamagana gukingira byatangiye. Ku Kigo Nderabuzima cya Rwamagana ni hamwe mu ho byabereye. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne ari mu bakingiwe bwa mbere. Abajyanama b’ubuzima n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze nibo babanje gukingirwa.



Uyu munsi ku kigo nderabuzima cya Rususa, umurenge wa Ngororero, abaturage batangiye guhabwa inkingo muri gahunda yo gukingira COVID-19 mu #Rwanda. #InkingoNiUbuzima_@RwandaLocalGov @RwandaWest @rbarwanda @RwandaHealth @RBCRwanda pic.twitter.com/Q8tIbJO0Wr
— Ngororero District (@NgororeroDistr) March 5, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!