Birasaba iki ngo haboneke urukingo rwa COVID-19?

Yanditswe na Habimana James
Kuya 27 Werurwe 2020 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Muri iki cyumweru, Ikigo cy’Ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyatangaje ko cyatangiye kugerageza urukingo rwitwa mRNA-1273 rwo kurinda kwandura virusi ya Coronavirus, itera COVID-19, mu kigo cy’ubushakashatsi cyitwa Kaiser cyo muri Leta ya Washington.

Amakuru avuga ko iryo gerageza rikorerwa ku bagabo 45 n’abagore badatwite bari hagati y’imyaka 18 na 55 y’amavuko batatangajwe umubare.

Gusa abashakashatsi baravuga ko bizatwara hafi umwaka kugira ngo urukingo rube rwagera kuri rubanda barukeneye cyane ko iki ari icyiciro cya mbere cyarwo.

Coronavirus ni icyorezo ubu cyibasiye Isi kuko imibare igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 500 bamaze kwandura, abandi barenga ibihumbi 24 kimaze kubahitana, mu gihe nta rukingo cyangwa umuti byari byaboneka.

Kugira ngo byumvikane neza, inzira zikenewe ngo uru rukingo rukorwe, Sarah LaFave, umwarimu muri Kaminuza wigisha ubuvuzi muri Amerika, yaganiriye na Ruth Karron, umuyobozi mukuru w’ikigo kirimo kugerageza uru rukingo, akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara.

LaFave: Ninde urimo gukora kuri uru rukingo rwa COVID-19?

Karron: Hari abantu benshi barimo kugerageza gukora uru rukingo harimo abo mu mashuri, mu bigo by’ubuvuzi n’abandi. Aba bantu barimo gukoresha uburyo bushya bw’ikoranabuhanga, ariko kugeza ubu ntituramenya igihe ubu buryo bushya buzakorera. Gusa ni byiza ko dufite abantu benshi barimo gukorera hamwe ngo hashakwe uru rukingo.

Abahanga bageze he mu gushaka uru rukingo?

Urukingo rwa mbere rwa COVID-19 rwakozwe mu byumweru bine iki cyorezo kimaze kugaragara mu Bushinwa.

Impamvu byashobotse ni uko habaye ishoramari ryakozwe n’ihuriro rishinzwe gukumira no guhanga udushya mu kwirinda indwara z’ibyorezo byadutse (Coalition for Epidemic Preparedness and Innovation, CEPI).

CEPI yashinzwe mu myaka itatu ishize, intego nyamukuru ari uguha ingufu ikorwa ry’inkingo ku byorezo biba byadutse, no kuba abantu bashobora kuzigeraho mu gihe byadutse.

Ni ryari ruzagera ku bantu?

Mu by’ukuri ibi ni ibintu bigoye kubisobanura, dushobora kubona urukingo mu mezi atandatu kugera ku mezi icyenda ari imbere, ariko ikibazo kizasigara ni kugira ngo izo nkingo zihagije zizagere kuri benshi.

Inzira bicamo ngo urukingo rube rwajya ku isoko

Icya mbere hari ukubanza gukora urwo rukingo, akenshi urukingo rubanza kugeragezwa mu nyamanswa hashingiwe kuri rwa rukingo n’iyo ndwara, noneho hashingiwe ku bagenzuzi batandukanye, iyo bigaragaye ko urukingo ari ruzima kandi rwakora, nibwo rushyirwa ku isoko ariko bisaba ingufu nyinshi zirimo ishoramari.

Mu mezi ari imbere, twe n’abandi hirya no hino ku isi nibwo hazarebwa uburyo twatekereza uko hajyaho ishoramari rikomeye, ndetse no kureba ngo ese ni bande bagomba gukingirwa no kumenya ngo ni ryari bizakorwa.

Ngira ngo muribuka ko mu 2009 ubwo habaga icyorezo cy’ibicurane by’ibiguruka tutari dufite urukingo ruhagije kuri buri wese, niyo mpamvu twahisemo guha urukingo ku barukeneye cyane kurusha abandi. Ariko iki ni ikibazo cyugarije isi, niyo mpamvu tugomba gutekereza mu buryo bwagutse mu gihe twaba tugiye guhitamo uburyo dutanga uru rukingo.

Hakoreshwa iki ngo uru rukingo rukorwe ruba?

Turimo gukoresha ingufu mu gukora uru rukingo, ariko hari bimwe bidashobora kwihutirwa vuba. Bitwara igihe mu gukora urukingo kandi usesengure ubuziranenge bwazo.

Nk’uko ubivuze, mu bihe nk’ibi turimo bikomeye, hari uburyo bwo kugerageza izi nkingo bikorwa mu buryo bwihuse. Hagendewe ku buryo ikibazo gihagaze uyu munsi, nzi neza ko tuzakomeza mu buryo bwiza kandi bwihuta uko bishoboka.

Abahanga bakomeje gukora uko bishoboka ngo bashake urukingo rwa COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .