BioNTech yizeye ko urukingo rwayo rushobora guhangana n’ubwoko bushya bwa Covid-19

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Abadage gikora imiti, BioNTech, yatangaje ko afite icyizere ko urukingo rwacyo rwa Coronavirus rushobora gukora ku bwoko bushya bw’iki cyorezo bwagaragaye mu Bwongereza.

Uğur Şahin uyobora BioNTech yatangaje ko hari icyizere ko urukingo ikigo ayobora cyakoze rushobora kurinda umuntu kwandura icyorezo cya Coronavirus by’umwihariko ubwoko bushya bwacyo bwagaragaye mu Bwongereza aho bivugwa ko bukwirakwira ku kigero cya 70% hejuru y’ubwari busanzwe.

Şahin yavuze ko hagikomeje gukorwa ubushakashatsi bwimbitse kuri ubu bwoko bushya bwa Virus ariko ko itsinda rye riri kugenzura niba uru rukingo rwakora mu Bwongereza, ibizava muri ubwo bushakashatsi bizamenyekana mu byumweru bibiri biri imbere.

Ati “Ntabwo tubizi kugeza ubu niba urukingo rwacu rutanga ubwirinzi kuri ubu bwoko bushya. Gusa mu buryo bwa Siyansi, ubwirinzi butangwa n’uru rukingo bushobora kurinda ubwoko bushya bwa Virus.”

Şahin yavuze ko mu gihe byabasaba ko urukingo ruhindurwa kugira ngo ruhabwe ubushobozi bwo guhangana n’iyi virus nshya, byakorwa nibura mu gihe cy’ibyumweru bitandatu.

Urukingo rwa BioNTech rwitezweho guhangana n'ubu bwoko bushya bwa Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .