Bigenda bite ngo ibihugu bibone amafaranga mu guhangana n’ibyorezo bitungurana nka Coronavirus?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 20 Werurwe 2020 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Ibyorezo ni kimwe n’ibiza, ni ibintu biza bitateguje bigatwara ubuzima bw’abaturage, ubukungu bugasubira inyuma mu buryo ibihugu bitari byiteze.

Nk’ubu Isi yose yugarijwe n’icyorezo kigiye gutuma ubukungu busubira inyuma ku kigero kitatekerezwaga, ku buryo ko abasesenguzi bagaragaza ko muri uyu mwaka ubukungu buziyongera ku kigero cya hasi kurusha indi yose uhereye mu 2009.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kigaragaza ko aho ibintu biri kugana ari habi cyane, ku buryo bigoye no kugereranya ingano y’ibyo Isi igiye guhomba.

Ubu ibihugu birenga 50 byamaze kugabanya amafaranga y’inyungu ku nguzanyo kugira ngo abaturage boroherwe no kuzigeraho, ibirenga 100 byamaze guhagarika ingendo, za restaurant n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byarafunzwe henshi, ku buryo nko mu Bwongereza abasabaga amafunguro muri restaurant bagabanutseho 82%, u Budage baba 90%, Canada ni 94%, n’ahandi birakomeje.

Inganda zikomeye, amahoteli kugeza n’aho zahabu yafatwaga nk’ubucuruzi butagira ingaru nayo yataye agaciro ku isoko. Ni bwo bwa mbere kuva mu 2001 agaciro k’akagunguru ka peteroli kamanutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko kageze ku madolari 26.

Ni ibintu byageze henshi yewe no mu Rwanda. Urugero nk’umuntu wari ufite icyashara ku rusengero, agiye kumara ibyumweru bibiri bishobora no kurenga atinjije n’ikuta rimwe; amahoteli menshi aramara ukwezi nta mukiliya wo hanze yakiriye, ubwo arasigara acungira ku bo mu Rwanda ba hafi ya ntabo.

Ntibyaba bitangaje amwe abaye afunze imiryango cyangwa agahagarika abakozi by’igihe gito.

Hari amakuru ko amwe mu mahoteli yatangiye guhagarika ubufatanye n’ibigo yakoranaga nabyo kubera ko nta bakiliya. Sosiyete z’indege zo ziri mu rungabangabo, ikintu cyoroshye zakoze nyuma yo guhagarika ingendo ni uguhagarika abakozi by’igihe gito, urugero ni Brussels Airlines yahagaritse abakozi ibihumbi bine.

Icyo bisobanuye ni uko ikigero cy’ubukene kigiye kwiyongera. Nka Minisitiri w’Imari wa Uganda, Matia Kasaija, yatangaje ko nibura Abanya-Uganda miliyoni 3.4 bagiye kujya munsi y’umurongo w’ubukene kubera ingaruka za Coronavirus ku gihugu.

Uko ibyorezo bitera bidateguje, ni nako bigera ku gihugu mu buryo butari bwarapanzwe, bigasaba ko bikora iyo bwabaga mu kubihashya, hagashakwa amafaranga yo gukoresha nayo akenshi aba yaragenewe ibindi.

Mbere ya Coronavirus nka Afurika yari ikirutse Ebola na Marburg ikirwana na Chorela n’ibindi byorezo. Kugeza kuri uyu wa Kane, OMS yatangazaga ko abantu 209 839 barwaye iki cyorezo, mu gihe 8778 bapfuye. Muri Afurika kimaze kugaragara ku bantu 367 barimo 11 bari mu Rwanda; abapfuye kuri uyu mugabane wose ni barindwi.

Uko ibintu bimeze ubu, ni uko iki cyorezo aho kubaganuka kiri gufata indi ntera. Abantu bashobora kumva ko kuba mu Bushinwa aho cyatangiriye kiri kugenda gihashywa, bagakeka ikibazo cyakemutse. Sibyo na gato.

Ubu umubare w’abanduye iki cyorezo urenga ibihumbi 200. Byasabye amezi atatu kugira ngo hagaragare abantu ibihumbi 100 banduye iki cyorezo, nyuma bisaba iminsi 12 gusa kugira ngo handure umubare nk’uwo. Ibi biragaraza ko mu gihe nta ngamba zihamye, ibintu ahubwo birushaho kuba bibi.

Uko u Rwanda rwabonye amafaranga yo kurwanya iki cyorezo

Ubusanzwe ibihugu byinshi biba bifite ingengo y’imari iteganyijwe igenewe kurwanya ibyorezo, ariko akenshi ntabwo iba ihagije kuko biba bitazi ngo hazaba iki cyangwa uko kizaba kimeze n’ingaruka zacyo.

Nko mu igenamigambi rya Kane rya Minisiteri y’Ubuzima rigaragaza imishinga iteganyijwe n’uburyo izakorwa kuva mu 2018 kugera mu 2024, hagaragazwamo amafaranga agenewe indwara z’ibyorezo.

Mu 2018 hari hateganyijwe miliyoni 2553.26 Frw, umwaka ukurikiyeho aba miliyoni 1994.57 Frw, mu 2020 yari miliyoni 1431.49 Frw, mu 2021 ni 1585.24 Frw mu gihe mu 2020 ari 2022.07 Frw.

Gusa aya mafaranga aba yarateganyijwe agenda yiyongera bitewe n’uburemere bw’ikibazo cyangwa n’igihe kuko imbaraga zakoreshejwe mu kurwanya Ebola sizo ziri gukoreshwa kuri Coronavirus.

Igihugu gishobora kwifashisha kandi ingengo y’imari y’ingoboka, cyangwa kigafata iyari igenewe ibikorwa bimwe bitihutirwa, kikabisimbuza kurwanya icyo cyorezo ariko ku buryo butahungabanya igihugu.

Ikindi ni uko imiryango itandukanye ifasha ibihugu mu nzego z’ubuzima, nayo ibigiramo uruhare mu gukusanya inkunga yakwifashishwa ariko ibyo bikorwa bisanga n’ubundi ibyo leta yakoze ku giti cyayo.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuvuzi akaba n’Impuguke mu buzima ikorana na OMS mu Rwanda mu kurwanya Coronavirus, Dr Vedaste Ndahindwa, yabwiye IGIHE ibihugu bikora igenamigambi rigaragaza ibikenewe mu kurwanya icyorezo yaba mu rwego rw’ibikoresho, amahugurwa, kumenyesha abaturage n’ibindi, ku buryo bahindura imyumvire n’ibindi.

Ati “Aba ari ibintu bigari, buri gihugu gikora igenamigambi kikabyandika, kikagaragaza icyo gikenera muri buri ngeri, noneho bakabiha n’ingengo y’imari yakenerwa. Iyo iryo genamigambi ribonetse, risangizwa n’abo bantu b’abaterankunga bose, ubishoboye wese akavuga ati wenda nabagurira ibikoresho byo kuvura, abandi bati reka tubafashe duhugure abantu, abandi bati twebwe tuzatanga amatangazo kuri radiyo.”

Buri muterankunga mu bushobozi bwe, mu byo asanzwe akora, atanga ubufasha hanyuma nka OMS iyo ibonye amafaranga igura ibintu bimwe, ikagenda ibikwirakwiza ku Isi.

Ati “Biba ari ubufatanye ntabwo ari igihugu gifasha ibindi 100% ariko inkunga zigenda zituruka ahantu hatandukanye.”

N’abantu ku giti cyabo bagenda batanga amafaranga make make ariko agahurizwa mu miryango imwe n’imwe nayo ikayatanga aho bikenewe.

Gusa ikibazo ni uko nk’iki cyorezo kireba Isi yose, buri gihugu kiba gikeneye ubufasha, igikorwa ni uko habaho gusaranganya. Ikigero kinini cy’uruhare mu kubona amafaranga ni igihugu kiyishakamo.

U Rwanda narwo rwakoze iryo genamigambi, ariko rigenda rihinduka bitewe n’uburemere bw’icyorezo. Minisiteri y’Ubuzima niyo ishinzwe gutegura iyo gahunda no kuyigeza ku baterankunga batandukanye.

Ati “Icyo nzi ni uko inama zabaye, ndetse zihora ziba mu bufatanye, bagiye bakora inama bakerekana bati dore icyerekezo dufite; sindabona iryo genamigambi ariko nzi ko riri kuvugururwa rinareba n’ibyangombwa. Icyo nzi ni uko ibintu byose Guverinoma y’u Rwanda yabikoze n’imbaraga nyinshi zishoboka.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse gutangaza ko imiryango mpuzamahanga yahagurukiye iki kibazo, ndetse bigaragazwa n’uburyo abakuru b’ibihugu hirya no hino bashyizeho amabwiriza yo guhashya icyorezo.

Ati “Umuyobozi Mukuru wa OMS na we yasabye abakora ibikoresho byo muri za laboratwari, ibifasha abaganga mu kwirinda indwara, ko nibura bakongeraho 40% ku byo bakoraga kuko ni ikibazo mu gihe byagabanuka mu bubiko. Niba abaganga batikingiye mu gihe bagiye kwegera umurwayi, bizagorana.“

Yavuze ko imiryango itandukanye isanzwe igira uruhare mu bikorwa by’ubuzima yabwiye ibihugu birimo u Rwanda ko bishobora kwifashisha 5% by’amafaranga yari agenewe imishinga irimo nko kurwanya Sida, Igituntu na Malariya, ibihugu bikaba byahindura gahunda zari ziteganyijwe mbere.

Ati “Banki y’Isi hari inguzanyo yateganyije ndetse n’ibigega by’Isi bishinzwe kurwanya Sida, Igituntu na Malariya, byatanze amabwiriza ku bihugu byinshi harimo n’icyacu kugira ngo bitange ubusabe bw’ubufasha bikeneye bityo 5% yari agenewe ibikorwa biteganywa muri iyo mishinga yifashishwe.”

Nta ngengo y’imari iratangazwa muri rusange igaragaza ayo u Rwanda ruri kwifashisha mu guhashya Coronavirus, gusa uruhare runini ni urwa Guverinoma.

Ubwo iki cyorezo cyari gikomeje gufata indi ntera, hahise hashyirwaho uburyo buhuriweho, maze hatangizwa ikigega cyiswe Covid-19 Solidarity Response Fund, kigamije gufasha Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu gufasha ibihugu mu kwirinda, gupima no guhangana n’ingaruka za Coronavirus, by’umwihariko aho bikenewe kurusha ahandi.

Nka Facebook yemeye gutangamo miliyoni $10, Microsoft na Amazon buri kimwe gitangamo miliyoni $1 mu gihe Google yemeye gutangamo miliyoni $7.5.

Muri gahunda ya kane iteganya ibikorwa byo mu rwego rw’ubuzima mu 2018 – 2024, Minisiteri y'Ubuzima yari yashyizemo amafaranga ashobora kwifashishwa mu kurwanya ibiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .