Batewe impungenge n’abarwariye Covid-19 barenga ku mabwiriza

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Werurwe 2021 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Abaturage batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko batewe impungenge na bamwe mu barwariye Covid -19, barenga ku mabwiriza ku buryo bashobora ku intandaro yo kwanduza abandi.

Bamwe muri aba baturage babwiye IGIHE, ko bafite impungenge z’uko umubare w’abandura Covid-19 ushobora kwiyongera cyane bitewe n’uko hari abayirwariye mu ngo bagaragara bagiye hanze ahahurira abantu benshi nko mu dusantere, ku masoko n’ahandi.

Byukusenge Athanase mu Murenge wa Nyakabanda, yatunguwe no kubona umuntu azi ko yanduye Covid-19 ari kwihahira nta kibazo afite.

Ati “ Hatagizwe igikorwa ngo abantu barwariye Covid mu ngo bajye bakurikiranwa, abantu bose bazayandura. Uzi ko hari umuntu nzi neza ko arwaye Covid nabonye mu gasantere ko muri Karabaye ari guhaha inyanya?”

Yongeyeho ko hakwiye kubaho n’ubukangurambaga abaturage bakamenya igikomo abarwariye Covid m ngo bajya bambikwa kugira ngo uwarenze kuri ayo mabwiriza acyambaye bajye babasha kumumenya hakiri kare.

Bizagwira Amri yagize ati “Kugeza n’ubu njye sindumva uburyo abaganga bashobora kubwira umuntu urwaye Covid ngo ajye kuyirwarira mu rugo batazi niba yibana cyangwa afite abantu bashobora kumufasha kubona icyo akeneye. None se niba umuntu yaryaga ari uko akoze akarwara Covid yaguma mu rugo inzara ntimwice?”

Umuganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, akaba no mu itsinda rikora ubushakashatsi kuri COVID-19 mu Rwanda, Dr Nkeshimana Menelas, yavuze ko kuba hari abambara utu dukomo tugaragaza ko barwaye Covid bakarenga ku mabwiriza yo kuyirinda bishobora kongera umubare w’abayandura.

Ati “ Ni agakomo gakoreshwa ikoranabuhanga twambwika urwaye Covid kugira ngo turebe ko yubahirije amabwiriza yo kuguma mu rugo bagakurikiranwa na Polisi, rero kuba umuntu yaba yarenze ku mabwiriza akajya guhaha ubwo virusi iba yabyungukiyemo bayihaye amaguru kuko niba bagiye guhaha basiga na virusi mu isoko.”
Yaboneyeho gusaba abarwariye Covid mu ngo bambitswe udukomo kubahiriza amabwiriza bahabwa n’abayobozi b’inzego z’ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Kabera, yasabye abarwariye Covid-19 mu ngo kubahiriza amabwiriza bahawe kandi ko ubirenzeho ashobora kubihanirwa.

Ati “Bagomba gukurikiza amabwiriza yatanzwe. Amabwiriza yaratanzwe arasobanutse, ibyo bakora hari ibyo basabwa bagomba kubyubahiriza byose n’andi mabwiriza yatanzwe n’inzego zibishinzwe.”

Yongeyeho ko umuntu wambaye agakomo ku kuboko kagaragaza ko arwaye Covid atemerewe gusohoka, anashimangira ko iyo asohotse bimenyekana agakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .