Babiri mu barwayi ba COVID-19 mu Rwanda bashyizwe ku mashini zibongerera umwuka

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mu Rwanda hari abarwayi babiri barembye ba COVID-19 bari kongererwa umwuka, asaba abanyarwanda ko badakwiye kwirara kuko iki cyorezo ntaho cyagiye.

Kugera kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2020, abantu 190 nibo barwaye COVID-19 mu Rwanda. Ni mu gihe umubare w’abamaze kwandura wo ari 5146 naho abapfuye bakaba ari 35.

Uko iminsi yisunika, niko umubare w’ubwandu nawo ugenda ugabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze mu mezi ya Gicurasi n’andi abiri yakuriyeho. Byatumye serivisi zimwe na zimwe mu gihugu zifungurwa, zirimo ko kuri uyu wa Mbere amashuri nayo yongeye gutangira.

Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye RBA ko gufungura amashuri atari ikimenyetso cyerekana ko COVID-19 yarangiye.

Ubwo yavugaga uko iki cyorezo gihagaze mu gihugu, Nsanzimana yagize ati "Dufite abarwayi babiri barimo guhabwa umwuka uyu munsi, ni abarwayi babiri barembye, twizeye ko bazakira, bamaze iminsi bari guhabwa umwuka hafi icyumweru n’igice. Abarwayi bandi muri rusange abenshi bari mu rugo, 80% bari mu rugo, mu bandi 20% abo ngabo babiri ni bo navuga ko barembye."

Dr Sabin Nsanzimana yasabye abanyeshuri, ababyeyi, n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyira imbaraga zidasanzwe mu kwirinda no kurinda abandi COVID-19 muri ibi bihe abanyeshuri basubiye ku ishuri.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mu Rwanda hari abarwayi babiri ba COVID-19 barembye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .