Ikigereranyo cyakozwe na Reuters cyagaragaje ko nibura muri iki cyumweru abantu 2500 bahitanwa na COVID-19 buri masaha 24.
Kugeza ubu, iki gihugu nicyo gifite umubare munini w’abantu bamaze guhitanwa na COVID-19 ku Isi ndetse n’uwabamaze kwandura. Muri make, Amerika yari igihugu cy’igihangange ubu igeze aharindimuka, aho gusabirwa.
Abantu 304.000 mu gihugu bamaze gupfa mu gihe miliyoni 16,7 bo bamaze kwandura, umubare ungana na 5% by’abatuye igihugu bose.
Abarembye nabo umubare wabo ukomeje kuzamuka aho byonyine kuri uyu wa Gatatu abarwayi 113.000 bashyizwe mu bitaro. Ubu abari mu bitaro bose hamwe ni 627.674.
Umuntu wa mbere mu gihugu wanduye iki cyorezo yagaragaye tariki ya 20 Mutarama 2020. Kugera mu kwezi kwa Werurwe hagati, abarwayi 1000 nibura bari mu bitaro mu gihe byageze mu ntangiro za Mata uwo mubare wazamutse ugeze ku bihumbi 40.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!