Amasomo atatu u Rwanda rwize mu guhangana na Coronavirus mu mezi ane ashize

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko mu mezi ane ashize icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda, hari amasomo atatu rumaze gukura mu guhangana na cyo ari yo; imiyoborere myiza, ukwiyubaka kw’inzego z’ubuzima ndetse n’ubufatanye.

Ni mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere cyo kurebera hamwe uko icyorezo cya Coronavirus cyarwanyijwe nyuma y’amezi ane kigeze mu Rwanda.

Cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye n’Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 1582 banduye mu bipimo 210 236 bimaze gufatwa, 834 barayikize mu gihe 743 bakiri mu bitaro naho batanu bitabye Imana.

Minisitiri Dr Ngamije yagarutse ku rugendo rw’uko icyorezo cya Coronavirus cyagiye kigera mu Rwanda, aho cyahereye mu itsinda ry’abanyarwanda batahukaga nyuma y’uko hirya no hino hafashwe ingamba zo kwirinda Coronavirus, hakurikiyeho itsinda ry’abatwara amakamyo, muri Kamena hakurikiraho itsinda rya Rusizi, ubungubu hari itsinda ry’abandurira muri kasho ndetse na hamwe na hamwe muri Kigali.

Yavuze ko hari ingamba zagiye zifatwa zitanga umusaruro zirimo gushyiraho itsinda rihuriweho ry’inzego zitandukanye mu guhangana n’icyorezo, kongera ubushobozi bwo gusuzuma aho muri Werurwe hasuzumwaga abantu 300 ku munsi ubu hakaba hasuzumwa 4000. Hirya no hino mu gihugu hari ahantu hatanu hashobora gusuzumirwa.

Dr Ngamije yakomeje avuga ko hari amasomo atatu u Rwanda rwize mu guhangana n’iki cyorezo arimo; imiyoborere myiza, kuba icyorezo cyasanze inzego z’ubuzima zifite aho zigeze mu kwiyubaka ndetse n’ubufatanye

Ati “Guhangana n’iki cyorezo byakozwe mu buryo bushimishije aho u Rwanda ruri mu bihugu bishimwa mu guhangana n’iki cyorezo bitewe n’imiyoborere myiza, bikaba byaratumye n’abandi babivuga nka EU ishyira u Rwanda mu bihugu byemerewe kujyayo”.

Yongeyeho ko ubufatanye ndetse n’isesengura ry’imibare n’amakuru yabaga ahari, ari byo byatumaga hafatwa ibyemezo byo gukura abantu mu kato ndetse no gushyiraho gahunda ya Guma mu rugo.

Kuva tariki 1 Nyakanga 2020, u Rwanda rwashyizwe mu bihugu bifunguriwe amarembo mu bihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase, yavuze ko abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye nubwo hari aho byagaragaye ko hari abatambara udupfukamunwa, aho utubari twakoraga, abaterana ariko ku bufatanye n’inzego zirimo Polisi y’igihugu byagiye bifatirwa ingamba.

Ati “Turashima imikorere y’inzego z’ubuzima mu gupima no gukurikirana abanduye, amakuru yatangaga yafashaga inzego z’ibanze n’iz’umutekano gufata ibyemezo”.

Hashize iminsi mike Inama y’Abaminisitiri yemereye insengero kongera gukora ariko hubahirizwa ingama zo kwirinda Coronavirus. Minisitiri Shyaka yashimiye uko abanyamadini barimo kubyitwaramo.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka mu bucuruzi aho ibiva mu buhinzi mu gihembwe cya mbere byagabanutseho 3%, ibyoherezwa mu mahanga byagabanutseho 16% bitewe na guma mu rugo mu Rwanda n’ahandi hoherezwa ibicuruzwa.

Inganda zabuze ibikorwa fatizo aho mu babajijwe abarenga 70% bavuze ko ari cyo kibazo, hari ukutabona inyungu, kutabona abaguzi no kutabasha kugeza ibicuruzwa hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko hagiye hakorwa amagenzura, aho abacuruzi 254 muri Kigali basanzwe barenze ku mategeko yo kongera ibiciro no kutubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Yavuze ariko ko Guverinoma yashyizeho ingamba zo guhangana n’izi ngaruka zirimo gushyiraho ikigega cya miliyari 200 Frw zizafasha abacuruzi cyane cyane abakora mu rwego rw’ubukerarugendo kuzahura ibikorwa byabo.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko imiyoborere myiza, ubufatanye ndetse n'ukwiyubaka k'urwego rw'ubuzima biri mu byafashije u Rwanda
Minisitiri Shyaka yakebuye abakomeje kutubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus
Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko ubucuruzi bwagizweho ingaruka na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .