Abaturage bo muri Kigali bagiye gupimwa Coronavirus hagendewe kuri buri kagari

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Mutarama 2021 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali hagiye gutangira gahunda yo gupima Coronavirus abantu nibura 125 muri buri kagari, mu tugera twose ku 161 tugize Umujyi wa Kigali.

Iyi gahunda igamije kureba imiterere y’icyorezo cya Coronavirus mu Mujyi wa Kigali izatangira ku wa Gatandatu tariki 23 Mutarama 2021.

Abazapimwa ni abantu bose bafite hejuru y’imyaka 70, abafite indwara zidakira nka diabète, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umwijima, impyiko, abafite virusi itera sida n’izindi.

Muri iyi gahunda kandi hazapimwa abahuye n’abanduye Coronavirus n’abafite ibimenyetso by’iki cyorezo ariko bakaba bataripimishije.

Itangazo rya RBC rivuga ko “Igikorwa kizabera kuri buri kagari mu rwego rwo kureba uko icyorezo gihagaze muri ibyo byiciro ndetse bigafasha inzego z’ ubuzima kurushaho gufata ingamba.”

Rikomeza rivuga ko abantu bujuje ibisabwa byavuzwe haruguru basabwa kujya ku biro by’akagari batuyemo ku matariki bazamenyeshwa n’utugali batuyemo saa Moya za mu gitondo.

Muri rusange utugari tugize Umujyi wa Kigali ni 161, ni ukuvuga ko muri buri kagari hazapimwa abantu 125, ubariye hamwe bagera ku bihumbi 20.

RBC ivuga kandi ko nta kiguzi bazasabwa ku gipimo cya COVID-19, kizatangwa. Kuri ubu imibare y’abasangwamo COVID-19 ikomeje kwiyongera hirya no hino mu gihugu, gusa muri Kigali niho hakomeje kugaragara umubare munini w’abanduye kurusha ahandi hose mu gihugu, abahitanwa n’icyorezo nabo bakomeje kwiyongera, aho nk’ejo ku wa 21 Mutarama, cyahitanye abantu icyenda.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 21 Mutarama 2021, igaragaza ko mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 812 943 , mu gihe abamaze guhitanwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 bagera ku 162, abamaze kwandura bose mu gihugu ni 12 170, abamaze gukira ni 7973 mu gihe abakirwaye ari 4035.

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bagiye gupimwa Coronavirus hagendewe kuri buri kagari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .