Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 18 Mata 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bane bakize Coronavirus kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2020, naho uwayanduye aba umwe bituma umubare w’abayirwaye mu Rwanda ugera ku 144 mu gihe abagera kuri 69 bamaze kuyikira.

Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ni Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni wageze mu gihugu avuye mu Mujyi wa Mumbai.

Kuva icyo gihe hamaze kuboneka abafite ubwo bwandu 144 barimo umwe wagaragaye mu masaha 24 yashize.

Nyuma y’ukwezi gusaga umurwayi wa mbere atahuwe mu Rwanda hamaze gukira abantu 69 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bafite, aba barimo bane byatangajwe uyu munsi ko bakize.

Itangazo rya Minisante rivuga ko "abarwayi bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa". Rikomeza riti "murasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya leta hitabwaho cyane cyane gukaraba intoki kenshi kandi mukaguma mu rugo."

Minisante ivuga ko "Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko."

Icyorezo cya COVID-19 cyatangiriye mu Bushinwa mu Ukuboza 2019. Kuva icyo gihe cyatangiye gukwirakwira mu mpande zose z’Isi, aho kuri ubu abantu miliyoni 2.3 bacyanduye, ibihumbi 158 kimaze kubica naho ibihumbi 590 baragikize.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu wese ashobora kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza. Ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara telefoni itishyurwa ya 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .