Mu kiganiro na Televiziyo y’Igihugu, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko abari hagati y’imyaka 20 na 49, usanga abenshi batambara udupfukamunwa kandi bari mu bantu benshi, bakajya mu mahuriro amwe n’amwe atemewe nko kujya mu minsi mikuru mu ngo mu buryo bihishe.
Abari muri iki cyiciro kandi usanga bamwe bagiye mu mihango ya Kinyarwanda yo gusezera ku bantu bapfuye cyangwa se no ku kiriyo, ukahabasanga ari benshi cyane bamwe batambaye udupfukamunwa kandi bacucitse nta ntera bahanye.
Aba kandi ni bo usanga mu mirimo itandukanye cyane cyane nko mu masoko, aho usanga abakoresha baradohotse mu gukurikirana uko abakozi babo birinda icyorezo.
Minisitiri Dr Ngamije yatanze urugero rw’abakarani muri Matheus, aho muri iyi minsi harimo abagaragaraho Coronavirus.
Yakomeje avuga ko uko imibare no kudohoka ku ngamba zo kwirinda Coronavirus bisa n’ibica amarenga ko abantu bifuza gusubira muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Ati “Imibare ukuntu imeze n’uko abantu bari kwitwara, sinzi niba bari kuducira amarenga ngo tubasubize muri Guma mu Rugo ariko wagira ngo nibwo butumwa bashaka kuduha bw’uko batitaye ku mabwiriza, ntibari kuyubahiriza, ari abakoresha, abakozi, ari abakuru b’imiryango mu ngo”.
Yasabye abanyarwanda kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe no guhana intera.
Ati “Abantu ntibategereze ko hagira abapfa benshi kugira ngo bamenye ko iki cyorezo kigihari kandi ko gishobora guteza ingaruka”.
Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, kuva icyo gihe hamaze kuboneka 1963 bayanduye mu bipimo 255 959 bimaze gufatwa, 1036 barayikize mu gihe 922 bakirwaye naho batanu bitabye Imana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!