Abantu icyenda banduye Coronavirus, umwe ni we wakize mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu icyenda banduye Coronavirus mu Rwanda mu bipimo 1310 byafashwe mu gihe umwe ariwe wayikize uyu munsi.

Ubwandu bushya bwagaragaye mu duce dutandukanye; muri Kigali hakuwe babiri, i Kirehe ni bane, Musanze habonetse babiri mu gihe Nyagatare ari umwe.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 5155 banduye mu bipimo 560 287, abagera ku 4922 barayikize mu gihe 198 bakitabwaho n’abaganga naho 35 bitabye Imana.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mu Rwanda hari abarwayi babiri barembye ba COVID-19 bari kongererwa umwuka.

Muri rusange, umubare w’ubwandu ugenda ugabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze mu mezi yashize iki cyorezo kikigera mu gihugu.

Ubwo yavugaga uko iki cyorezo gihagaze mu gihugu, Dr Nsanzimana yagize ati “Dufite abarwayi babiri barimo guhabwa umwuka uyu munsi, ni abarwayi babiri barembye, twizeye ko bazakira, bamaze iminsi bari guhabwa umwuka hafi icyumweru n’igice. Abarwayi bandi muri rusange abenshi bari mu rugo, 80% bari mu rugo, mu bandi 20% abo ngabo babiri ni bo navuga ko barembye.”

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .