Abantu icyenda banduye Coronavirus mu Rwanda, abayikize biyongeraho 1 baba 238

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Gicurasi 2020 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Abantu icyenda basanzwemo Coronavirus mu bipimo 892 byafashwe kuri uyu wa Mbere mu gihe umwe yasezerewe mu bitaro bigatuma umubare w’abakize mu Rwanda ugera kuri 238.

Umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, yari Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni mu gihugu wari uvuye mu Mujyi wa Mumbai.

Kuva icyo gihe mu gihugu hamaze kuboneka abantu 336 banduye mu gihe muri bo abakize bangana na 238.

  • Abanduye ni 336 (barimo icyenda bashya)
  • Abakize ni 238 (barimo umwe mushya)
  • Abakirwaye ni 98
  • Nta muntu uritaba Imana
  • Ibipimo bimaze gufatwa ni 59 369 (birimo 892 bishya)

Abarwayi bashya bari kuboneka biganjemo ‘abashoferi n’abakorana na bo’ bagaragara ku Mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania.

Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2020 rivuga ko "abarwayi bashya bose bahise bashyirwa mu kato bakihagera.’’

U Rwanda rwakajije ingamba mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, aho nk’abantu baba mu Rwanda bari mu mahanga bemerewe gutaha ariko bagera mu gihugu bagahita bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi bari ahantu hateganyijwe biyishyurira serivisi zose, indi minsi irindwi bakayimara bari mu kato mu ngo zabo ariko nabwo bakurikiranwa n’inzego z’ubuzima.

Ni mu gihe ubu kwambara agapfukamunwa n’amazuru byagizwe ibwirizwa rusange ku muntu wese ugiye mu ruhame ari nako abantu basabwe kwirinda kujya mu kivunge ahubwo n’aho bari bakaba batandukanye ku buryo batakwanduzanya byoroshye.

Abaturarwanda kandi banasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no guhana intera ya metero.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019; kuri ubu 5 559 788 bamaze kuyandura ku Isi yose, barimo 348 420 yahitanye na 2 333 710 bamaze kuyikira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .