Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa 18 Mutarama 2021 ryerekana ko abitabye Imana ari abagabo bane barimo uw’imyaka 79 w’i Huye n’abafite imyaka 78, 61 na 33 bo mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa Mbere habonetse abarwayi 227 basanganywe Coronavirus mu bipimo 2950 mu gihe abarwayi 49 bayikize mu masaha 24 yashize.
Abarwayi bashya bakuwe muri Kigali: 139, Kirehe: 20, Huye: 11, Gatsibo: 9, Gicumbi: 8, Rulindo: 7, Musanze: 7, Gisagara: 5, Nyanza: 5, Rubavu: 4, Ruhango: 3, Nyamasheke: 3, Nyamagabe: 2, Muhanga: 1, Kamonyi: 1, Karongi: 1, Kayonza: 1.
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 799 817, hasanzwemo abantu 11 259 banduye. Muri bo 7412 basezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3701 bakiri kwitabwaho.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
18.01.2021 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 139, Kirehe: 20, Huye: 11, Gatsibo: 9, Gicumbi: 8, Rulindo: 7, Musanze: 7, Gisagara: 5, Nyanza: 5, Rubavu: 4, Ruhango: 3, Nyamasheke: 3, Nyamagabe: 2, Muhanga: 1, Kamonyi: 1, Karongi: 1, Kayonza: 1 pic.twitter.com/AbrhKEk335
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 18, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!