Abanduye kuri uyu munsi mukuru wa Noheli barimo ab’i Kigali 47, Rubavu ni 13, Nyaruguru ni umunani, Gicumbi ni batatu, Ruhango ni umwe cyo kimwe na Huye.
Nta muntu wigeze ahitanwa n’iki cyorezo kuri uyu munsi, bituma umubare w’abamaze gupfa uguma kuri 69, nta n’uwakize kuri uyu munsi byatumye imibare y’abamaze gukira nayo idahinduka aho ari 6203.
Abakirwaye ni 1471, mu gihe ibipimo bimaze gufatwa ari 712257.
Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.
25.12.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 47, Rubavu: 13, Nyaruguru: 8, Gicumbi: 3, Ruhango: 1, Huye: 1 pic.twitter.com/lGw3XPtKT2
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 25, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!