Abantu 59 biganjemo abakuwe muri Kigali basanzwemo Coronavirus

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Nyakanga 2020 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 59 basanzwemo Coronavirus mu Rwanda mu bipimo 2871 byafashwe kuri uyu wa Kabiri mu gihe abagera kuri 20 aribo bayikize basezererwa mu bitaro.

Abarwayi bashya basanganywe icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 59 bituma abanduye bose baba 1172 mu gihe abamaze gukira bo ari 595.

  • Abanduye ni 1172 (59 bashya)
  • Abakize ni 595 (20 bashya)
  • Abakirwaye ni 574
  • Abantu batatu bitabye Imana
  • Ibipimo bimaze gufatwa 166 255 (ibipimo bishya 2871)

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa Kabiri ryerekana ko ‘‘abarwayi bashya bagaragaye Kigali: 49 (Barimo abo mu kigo kinyurwamo by’igihe gito cya Kigali n’abari mu kato mu Karere ka Kicukiro), Rusizi:5, Nyamasheke:3, Kirehe:1, Nyagatare:1.’’

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko ku wa 6 Nyakanga 2020 cyatangiye gupima Coronavirus abinjira muri Kigali mu rwego rwo kurushaho kumenya neza uko icyo cyorezo gihagaze, ngo hafatwe ingamba zo kurushaho kugihashya.

Byakozwe nyuma y’uko hashize icyumweru hapimwa mu buryo bw’ikivunge cyangwa amatsinda Abanya-Kigali (pooled testing) aho hateganyijwe gufatwa ibipimo bigera ku 5000 mu kugenzura uko iki cyorezo gihagaze mu Mujyi wa Kigali.

Gupima abantu muri ubu buryo bwa rusange bitandukanye n’uko bisanzwe bikorwa, kuko abasanzwe bapimwa ari ababa bari mu itsinda y’abaketsweho kwandura COVID-19, hashingiwe ku kuba barahuye n’abanduye cyangwa baragiye ahantu hagaragaye ubwandu nko mu bindi bihugu.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .