Ubu mu Rwanda harabarirwa abantu 4789 banduye iki cyorezo mu gihe abamaze gukira bo ari 3050 naho abakirwaye ari 1712, abapfuye ni 27.
Abarwayi 10 bagaragaye kuri uyu wa Kane barimo batandatu b’i Kigali, Nyamagabe batatu mu gihe Nyagatare ari umwe.
Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.
24.09.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:6, Nyamagabe:3, Nyagatare:1 pic.twitter.com/2IoaGqvkdj
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 24, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!