Abantu 5 bakize Coronavirus, abayanduye mu Rwanda bagera ku 143 bavuye ku 138

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 17 Mata 2020 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu batanu basanganywe Coronavirus mu bipimo 760 byafashwe, bituma umubare w’abayirwaye mu Rwanda ugera ku 143 mu gihe abagera kuri 65 bamaze gusezererwa mu bitaro barimo batanu bakize kuri uyu wa Gatanu.

Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ni Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni wageze mu gihugu avuye mu Mujyi wa Mumbai.

Kuva icyo gihe hamaze kuboneka abafite ubwo bwandu 143 barimo batanu bagaragaye mu masaha 24 yashize. Abarwaye Coronavirus bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa.

Nyuma y’ukwezi gusaga umurwayi wa mbere atahuwe mu Rwanda hamaze gukira abantu 65 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bafite, aba barimo " 5 bashya.’’

Minisante yongeye gukebura abanga gutanga amakuru kuko baba bashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Itangazo ryayo rivuga ko “ Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.’’

Imibare y’abarwayi bashya ba Coronavirus yatangajwe nyuma yuko Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye mu buryo bw’iyakure yemeje ko mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus, yongereye igihe cyo gukurikiza amabwiriza yari yarashyizweho kugeza ku itariki ya 30 Mata 2020.

Perezida Kagame wayoboye iyi nama yashimiye Abanyarwanda ubufatanye bagaragaje mu kurwanya iki cyorezo, abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu gukumira ikwirakwira ryacyo.

Yashimiye kandi abafatanyabikorwa batandukanye ku nkunga yabo bagiye batera u Rwanda muri ibi bihe, n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’Isi yose mu kurwanya iki cyorezo.

Iyi Nama y’Abaminisitiri yashimye ibikorwa bigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’iki cyorezo ndetse n’ingamba zo gukomeza gufasha abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka zacyo, isaba kurushaho kongera ingufu n’ubufatanye kugira ngo bigerweho.

Ni ku nshuro ya kabiri igihe cyo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kurwanya Coronavirus cyongerewe. Bwa mbere gufunga ibikorwa byabaye tariki ya 21 Werurwe 2020 aho izi ngamba zagombaga gushyira mu bikorwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Gusa ku wa 1 Mata 2020, cyarongerewe nabwo nyuma y’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe, byemezwa ko ingamba zizageza ku wa 19 Mata 2020.

Icyorezo cya COVID-19, gituruka ku gakoko ka Coronavirus cyatangiriye mu Bushinwa mu Ukuboza 2019. Kuva icyo gihe cyatangiye gukwirakwira mu mpande zose z’Isi, aho kuri ubu 2 231 990 bacyanduye, cyahitanye 153 252 mu gihe 568 218 bagikize.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Umuntu wese ashobora kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza. Ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara telefoni itishyurwa ya 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Abandi bantu batanu bakize Coronavirus, umubare w’abamaze kuyandura mu Rwanda ugera ku 143

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .