Abantu 32 bagaragaweho Coronavirus, umubare munini ni ab’i Rusizi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kamena 2020 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu barwayi bashya 32 bagaragaweho Coronavirus kuri uyu wa Gatatu, harimo 22 bo mu Karere ka Rusizi, batandatu b’i Kirehe, batatu bo muri Kigali ndetse n’umwe agaragara i Nyagatare.

Abarwayi bashya 32 bagaragaye mu bipimo 3415 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda kuva ku wa 14 Werurwe uyu mwaka uba 830. Abamaze gukira ni 376 barimo batanu basezerewe mu bitaro uyu munsi mu gihe abakirwaye ari 452. Babiri nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko ubu bwiyongere bw’abanduye bushingiye ku mpamvu zizwi uhereye mu batwara ibicuruzwa bambukiranya imipaka, kandi ko imirimo yabo itari guhagarara kuko ari ingenzi ku gihugu.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .