Abantu 20 barimo 15 b’i Rusizi na babiri b’i Kigali banduye Coronavirus

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Kamena 2020 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, abantu 20 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 4,702 byafashwe mu gihe abandi 15 bayikize.

Umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda kuva icyorezo cyahagera bamaze kuba 878 barimo 413 bakize. Mu barwayi bashya basanzwemo ubwandu bwa Coronavirus, abagera kuri 15 bagaragaye i Rusizi, batatu bagaragara i Rubavu naho babiri bagaragara i Kigali.

- Abanduye ni 878 (Barimo 20 bashya)

- Abakize ni 413 (Barimo 15 bashya)

- Abakirwaye ni 463

- Abantu babiri bamaze kwitaba Imana

- Ibipimo bimaze gufatwa ni 134 749 (Ibipimo bishya 4,702)

Kuva ku wa 31 Gicurasi 2020, Akarere ka Rusizi kabaye izingiro rya Coronavirus mu Rwanda, nyuma y’uko abantu batanu ba mbere bagaragaweho iki cyorezo barimo abacuruzi, abashoferi batwara ibintu babivanye cyangwa babijyanye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umumotari umwe watwaraga ibintu byari byemewe.

Tariki 18 Kamena, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), yatangaje ko imirenge itanu yo mu Karere ka Rusizi, yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, igamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, yayigumishijwemo ibindi byumweru bibiri.

Guma mu rugo yakomeje mu mirenge ya Kamembe, Mururu, Gihundwe, Nyakarenzo na Nkombo.

Kuva kuwa Kane w’iki cyumweru imidugudu itandatu yo mu Mujyi wa Kigali mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge, yashyizwe muri guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, bitewe n’uko kuva tariki ya 3 Kamena kugeza ku ya 24 Kamena, hari imidugudu ine muri iyo yabonetsemo abarwayi ba Coronavirus bagera kuri 25.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .