00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 197 banduye Coronavirus barimo 162 bo mu Majyepfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Mata 2021 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Ubwandu bwa Coronavirus mu Ntara y’Amajyepfo bukomeje kwiyongera, aho kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Mata 2021 imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 162 baturuka muri iyo ntara banduye Coronavirus mu bantu 197 banduye mu gihugu hose.

Uturere twaje ku isonga mu kugira ubwandu bwinshi kuri uyu wa Gatanu harimo Nyamagabe ifite 41, Huye 37, Nyaruguru 32, Muhanga 24, na Kamonyi ifite 12.

Hashize iminsi iyi ntara yugarijwe cyane n’ubwandu bushya bwa Covid-19 ndetse byatumye Minisiteri y’Ubuzima yoherezayo itsinda ryihariye ry’abaganga n’abandi babafasha mu guhashya icyo cyorezo.

Imibare y’abarwayi bashya banduye kuri uyu wa Gatanu yatumye umubare w’abamaze kwandura mu gihugu cyose uba 24 459, mu gihe abakirwaye ari 1435 barimo barindwi barembye.

Abantu bakize coronavirus mu masaha 24 ashize ni 47, bikaba byatumye abamaze gukira bose baba 22696. Nta muntu wapfuye kuri uyu wa Gatanu bikaba byatumye abamaze gupfa bakomeza kuba 328.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .