Abantu 16 barimo bane b’i Kigali banduye Coronavirus, 13 bo basezererwa mu bitaro

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 9 Nyakanga 2020 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane habonetse abarwayi bashya 16 ba Coronavirus, mu gihe abandi 13 bo bakize, bituma umubare w’abanduye mu gihugu hose ugera ku 1210.

Mu mibare y’abarwayi 16 bagaragaye kuri uyu wa Kane, barindwi babonetse i Rusizi, bane i Kigali, bane i Kirehe mu gihe umwe yagaragaye i Ngoma. Kuri uyu wa Kane, hafashwe ibipimo 3463 bituma ibipimo bimaze gufatwa kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 ari 172 362.

Abarwayi bose bamaze kugaragara mu Rwanda ni 1210, abakize bo ni 623 naho abakirwaye ni 584. Abantu batatu nibo bamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize iki cyorezo.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kugira isuku nka bumwe mu buryo bwo kwirinda iki cyorezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .