Mu bihugu byugarijwe cyane kuri uyu mugabane harimo Afurika y’Epfo ifite abanduye barenga ibihumbi 815 n’abapfuye barenga ibihumbi 22, Misiri ifite abanduye barenga ibihumbi 118 n’abamaze gupfa barenga ibihumbi bitandatu.
Ikindi gihugu cyugarijwe cyane kuri uyu mugabane ni Tunisia ifite abanduye basaga ibihumbi 104 n’abapfuye barenga 3000. Mu Karere u Rwanda ruherereyemo, Kenya niyo iza ku mwanya wa mbere mu kugira abarwayi benshi, dore ko babarirwa mu bihumbi 88 n’abapfuye barenga 1500.
Uganda iza ku mwana wa kabiri n’abanduye Covid-19 barenga ibihumbi 22 n’abamaze gupfa basaga 200.
Kugeza ubu mu Rwanda umubare w’abanduye iki cyorezo ubarirwa muri 6129 barimo 45 banduye ku munsi w’ejo ariko muri bo abagera kuri 5696 bamaze gukira, abo iki cyorezo kimaze guhitana muri iki gihugu bo ni 51.
Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo muri Afurika kigaragaza ko umubare w’abo Covid-19 imaze guhitana kuri uyu mugabane basaga ibihumbi 53.
Kuva iki cyorezo cyagaragara bwa mbere ku Isi mu mpera z’umwaka ushize abantu basaga miliyoni 67 bamaze kucyandura mu gihe abo kimaze guhitana babarirwa muri miliyoni 1,5.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!