00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanduye COVID-19 mu Burasirazuba bw’u Burayi barenze miliyoni 20

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 25 Ukwakira 2021 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Icyorezo cya COVID-19 gikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bw’u Burayi aho ibihugu bitatu muri bitanu birimo kugira impfu nyinshi kurusha ibindi ku Isi nk’u Burusiya, Ukraine na Romania byose biherereye mu Burasirazuba bw’u Burayi.

Kugeza ku Cyumweru Al Jazeera yatangaje ko abamaze kwandura COVID-19 mu Burasirazuba bw’u Burayi bamaze kurenga miliyoni 20 ndetse kuva icyo cyorezo cyakaduka mu mpera za 2019 iki ni cyo gihe ibihugu byo muri kariya gace byugarijwe bikomeye.

Ibihugu byo mu Burasirazuba bw’u Burayi bifite imibare iri hasi cyane y’abamaze gukingirwa icyorezo cya COVID-19 ku buryo abamaze gufata nibura urukingo rumwe bakiri munsi ya 50 % by’abaturage bose.

Hongrie ni yo imaze gukingiza abaturage benshi muri kariya gace aho abagera kuri 62% bamaze guhabwa nibura dose ya mbere mu gihe igihugu nka Ukraine gifite 19 % bamaze kubona dose ya mbere y’urukingo nk’uko Our World in Data ibitangaza.

Agace k’u Burasirazuba bw’u Burayi karibasiwe cyane muri iyi minsi ku buryo habarwa abandura bangana na 83.700 buri munsi, imibare yaherukaga kuboneka mu Ugushyingo umwaka ushize.

Nubwo abaturage batuye mu Karere k’Iburasirazuba bw’u Burayi bangana na 4% by’abatuye Isi yose; kugeza ubu ako gace kihariye 20% by’ubwandu bwa COVID-19 by’ubwandu bwose ku Isi muri rusange.

OMS iherutse gutangaza ko koroshya ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 byabaye muri kariya karere, byatumye abantu bongera guhurira mu makoraniro cyane maze bituma ubwandu bwongera kuzamuka mu bihugu byinshi bigize Umugabane w’u Burayi ndetse ngo abaturage bamwe bari kwicuza kuba bagejeje ubu batarikingiza icyo cyorezo.

U Burusiya ni bwo bukomeje kugira imibare yo hejuru aho buri minota itanu, abagera ku 120 baba bamaze kwandura icyorezo cya COVID-19 ndetse 40% by’abanduye mu Burasirazuba bw’u Burayi bose ari abo muri icyo gihugu aho kugeza ubu kimaze gutanga dose imwe y’urukingo ku baturage bangana na 36% by’abagize icyo gihugu bose.

Byitezwe ko mu cyumweru gitaha hazongera gukazwa ingamba mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow hagasigara gusa abakozi batanga serivisi z’ingenzi kugira ngo hagabanywe ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19 yongeye gufata intera mu Burasirazuba bw’u Burayi.

Abarwayi banduye COVID-19 mu Burasirazuba bw’u Burayi barenze miliyoni 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .