Abakize COVID-19 biyongereyeho icumi bagera kuri 237, babiri nibo banduye mu 1400 bapimwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Gicurasi 2020 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Imibare mishya ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko ubwandu bushya bwa Coronavirus mu Rwanda kuri iki Cyumweru ari abantu babiri bituma umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo uba 327 naho abakize bagera kuri 237 nyuma y’icumi bakize.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi, hafashwe ibipimo 1400 bya Coronavirus, muri bo, abantu babiri nibo basanganywe iki cyorezo. Ibipimo byose bimaze gufatwa bimaze kugera ku 58477 byagaragayemo abantu 327 banduye.

Ibipimo byafashwe uyu munsi ni byinshi ugereranyije n’ibyari byafashwe ku munsi w’ejo kuko bwo hari hapimwe abantu 1109. Kugeza ubu umubare munini w’ubwandu bwa COVID-19 mu Rwanda uturuka ku bantu baba baturutse mu mahanga, aho biganjemo abatwara amakamyo baturuka mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Nko kuri uyu wa Gatandatu, abantu bane basanzwemo Coronavirus ni abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka, bahise bakurikiranwa bacyinjira mu gihugu.

U Rwanda rukomeje gukaza ingamba mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, aho nk’abantu baba mu Rwanda bari mu mahanga bemerewe gutaha ariko bagera mu gihugu bagahita bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi bari ahantu hateganyijwe biyishyurira serivisi zose, indi minsi irindwi bakayimara bari mu kato mu ngo zabo ariko nabwo bakurikiranwa n’inzego z’ubuzima.

Ni mu gihe ubu kwambara agapfukamunwa byamaze kuba ibwirizwa rusange ku muntu wese ugiye mu ruhame ari nako abantu basabwe kwirinda kujya mu kivunge ahubwo n’aho bari bakaba batandukanye ku buryo amahirwe yo kwanduzanya aba ari make.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .