Komiseri Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyahuriranye n’itangizwa ry’Icyumweru cy’Ubucamanza kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2020.
Mu minsi ishize nibwo hatangiye kugaragara ubwandu bushya muri gereza zitandukanye zirimo iya Ntsinda muri Rwamagana, iya Nyarugenge iri i Mageragere n’iya Muhanga mu Majyepfo.
CGP George Rwigamba yagize ati “Muri iyi minsi nibwo icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye muri gereza, imibare twari twabahaye ubushize yiyongereye [178]. Mu minsi ibiri ubu bageze kuri 200, muri bo abitaweho n’abavuzi bakaba barakize ni batanu. Abo twatakaje ni 11.’’
Yakomeje avuga ko inzego z’ubuvuzi aho icyorezo cyagaragaye zatanze ubufasha ndetse ibikorwa byo gupima abagororwa byakomeje.
Ati “Gupima birakomeza muri gereza, ubu byitaweho cyane.’’
Coronavirus yagaragaye muri gereza mu gihe hari n’ikibazo cy’ubucucike bw’abazirimo ku buryo bushobora gutuma habaho kwanduzanya.
Mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, hemejwe ko imfungwa zizajya zakirwa zamaze gupimwa harebwa ko nta bwandu zifite ndetse abinjijwemo bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 14 mbere yo bemererwa guhuza n’abandi.
Gereza ya Rwamagana ni yo ya mbere yabonetsemo abarwayi ba Coronavirus ndetse yashyizwemo ibitaro byo kubitaho.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 22 Ugushyingo 2020, igaragaza ko kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye ku butaka bw’u Rwanda, abamaze kuyandura ni 5665 mu bipimo 607 283 bimaze gufatwa, muri bo abakize basezererwa mu bitaro ni 5164, abakirwaye ni 454, naho 47 yarabahitanye.
Indi nkuru wasoma: Abagororwa 11 nibo bamaze guhitanwa na COVID-19 mu Rwanda

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!