00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ab’i Masaka biyemeje guhangana n’abarwariye COVID-19 mu ngo banyuranya n’amabwiriza abagenga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 04:29
Yasuwe :
0 0

Abaturage n’ubuyobozi bwo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro biyemeje guhangana na bamwe mu barwariye COVID-19 mu ngo bahawe n’amasaha agaragaza ko banduye ariko rimwe na rimwe begerana n’abandi nta cyo bikanga.

Uyu mwanzuro wafashwe mu buryo buhuriweho ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2021, ubwo inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zo mu Murenge wa Masaka zasinyaga imihigo yo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Inzego zose z’ubuyobozi mu Murenge wa Masaka zagaragaje ko hari abantu barwariye COVID-19 mu ngo ndetse bahawe n’amasaha yo kwambara barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo bakajya mu ruhame.

Usibye abajya mu ruhame, hari n’abo amasaha bahawe agaragaza ko barwaye banga kuyasharija kugira ngo badakurikiranwa.

Umukuru w’Umudugudu wa Biryogo mu Kagari ka Cyimo, Niyonsaba Emmanuel, yabwiye IGIHE ko bagiye kujya bakurikiranira hafi ubuzima bw’abarwariye COVID-19 mu ngo nyuma y’uko bigaragaye ko hari abigira mu ruhame.

Yagize ati “Mu bihe bishize byagiye bigaragara umuntu urwaye akigira mu bandi kandi yambaye n’isaha ibigaragaza ariko ubu twiyemeje kubakurikirana dufatanyije na ba mutwarasibo ari nako turushaho kubasura no kubegera duhuza imbaraga zose zikenewe kugira ngo bidufashe gutsinda iki cyorezo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitaraga, Kabayiza Eugène, yagize ati "Bagiye bagaragara ku kutubahiriza amabwiriza bava mu ngo noneho ikindi bakanga gusharija amasaha yo kwambara bahawe agaragaza aho bahereye kugira ngo bitamenyekana aho bari ariko biramenyekana.”

Yongeyeho ko mu kagari ayobora bafite abarwariye COVID-19 mu ngo 16 ndetse ko nyuma y’aho aya makuru y’uko hari abajya mu bandi buri rugo bahise baruha umujyanama w’ubuzima wihariye kugira ngo urukurikirane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Masaka, Munyabugingo Ramazani, yemeza ko hari uburyo bashyizeho mu guhangana n’iki kibazo.

Yagize ati “Ni byo biriho ko urwariye COVID-19 mu rugo yagenda ariko twashyizeho itsinda ry’abajyanama bakurikirana umunsi ku wundi naho ku bijyanye n’abadasharija amasaha bahawe polisi iyo ibibonye kuko ni yo ibakurikirana irabitubwira tukabifatira ingamba.”

Abaturage basabwe kubahiriza amabwiriza ya COVID-19 kugira ngo izaranduke burundu bityo abantu basubire mu buzima busanzwe.

Ubukangurambaga bwo guhangana na COVID-19 mu Murenge wa Masaka bwatangijwe muri uku kwezi biteganyijwe ko bizarangira mu Ukwakira 2021.

Abaturage bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro biyemeje guhangana n’abarwariye COVID-19 mu ngo banyuranya n’amabwiriza abagenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .