Rotary Club Kigali Doyen yatanze ‘hand sanitizers’ n’ibikoresho by’isuku mu guhangana na Coronavirus (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Mata 2020 saa 06:40
Yasuwe :
0 0

Umuryango Rotary Club Kigali Doyen washyikirije Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, inkunga ya litiro zisaga 900 z’imiti isukura intoki (hand sanitizers) n’ibikoresho by’isuku birimo ‘kandagira ukarabe’ 160 mu guhangana na Coronavirus.

Rotary Club Kigali Doyen kimwe n’izindi clubs eshanu zikorera mu Rwanda ibarizwamo abagiraneza bitangira guhuza ubufasha mu guhangana n’ibibazo Isi ifite nko gukemura amakimbirane, kurwanya ubujiji n’ubukene, kunoza imitangire y’amazi meza, kurwanya ibyorezo no guhashya indwara y’imbasa binyuze mu gutanga urukingo no gufasha abababaye.

U Rwanda rumaze ukwezi n’iminsi ibiri rugaragayemo umurwayi wa mbere wa Coronavirus. Kuva icyo gihe hafashwe ingamba z’ubwirinzi ndetse ku wa 21 Mata 2020, hatangira iyubahirizwa ry’amabwiriza yo guhagarika ingendo zitari ngombwa no kuguma mu rugo.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora gukaraba ibiganza akoresheje amazi meza n’isabune cyangwa hand sanitizers ishobora kwica virusi ya Coronavirus itera COVID-19 mu guhangana nayo.

Mu gushyikira Leta y’u Rwanda kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Mata 2020, Rotary Club Kigali Doyen, yatanze inkunga yayo.

Rotary Club Kigali ifatanyije na Kipharma isanzwe icuruza imiti n’ibindi bikoresho by’ubwiza yatanze inkunga yo gufasha muri urwo rugamba. Iyo nkunga irimo litiro 960 za hand sanitizer na kandagira ukarabe 160, izagenerwa ibitaro n’amavuriro yo hirya no hino mu gihugu.

Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy, yavuze ko abanyamuryango bakusanyije inkunga nkuko bisanzwe, ngo bifatanye n’igihugu muri ibi bihe bikomeye.

Yagize ati “Twiteguye gushyigikira ingamba za Minisiteri y’Ubuzima dutanga ubufasha aho bishoboka. Tumaze imyaka myinshi dutanga umusanzu wo guhangana n’imbasa, kuzana mu gihugu abaganga bava hanze y’igihugu bavura indwara zikomeye n’ibindi. Ni ibisanzwe rero ko tugira uruhare rwacu mu guhangana n’iki cyorezo.’’

Rotary Club Kigali Doyen ni yo nkuru muri clubs zo mu Rwanda, imaze imyaka isaga 50 itanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu no kubungabunga abagituye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye IGIHE ko inkunga bahawe igaragaza ko guhashya Coronavirus utari iby’inzego z’ubuzima gusa.

Yagize ati “Ni urugamba rw’Abanyarwanda bose. Ibyo baduhaye ni ibikoresho biri kwifashishwa ahantu hose. Ni umuti wica virusi yaba igiye nko ku ntoki z’umuntu, imaze kumenyerwa. Turatekereza ko byazafasha amavuriro n’ibitaro kuko haca abantu benshi, banasukura intoki zabo. Ni bo twifuza kuzabigezaho.’’

Yashimye inkunga ya Rotary Club Kigali avuga ko ari ‘abafatanyabikorwa tumaranye igihe, twishimiye ibyo badufasha.’

Binyuze muri Rotary Club Kigali-Virunga, hubatswe icumbi mu Mujyi wa Kigali, rigenewe abarwayi ba kanseri bazayivuriza mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Sebera yavuze ko igikorwa cyakozwe ari intangiriro kuko bazanakomeza no gushishikariza izindi club gutanga umusanzu wazo mu gushyigikira ingamba zo guhangana na Coronavirus no gufasha abagizweho ingaruka nayo.

Kuva umurwayi wa mbere abonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, abanduye bamaze kugera ku 136 mu gihe 54 bamaze gukira nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite.

Umuyobozi Mukuru wa Kipharma Ltd, Giancarlo DAVITE (iburyo) ashyikiriza Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, hand sanitizer zatanzwe mu guhangana na Coronavirus
Mu gushyigikira Leta y’u Rwanda kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Mata 2020, Rotary Club Kigali Doyen, yatanze inkunga ya ‘hand sanitizers’ n’ibikoresho by’isuku mu guhangana n'icyorezo cya Coronavirus
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yashimye inkunga bahawe avuga ko ari ingenzi mu rugamba rwo guhangana na Coronavirus
Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy, yavuze ko biteguye gukomeza gushyigikira ingamba zashyizweho mu guhangana na Coronavirus
Umuryango Rotary Club Kigali Doyen washyikirije Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, inkunga ya litiro zisaga 960 z’imiti isukura intoki (hand sanitizers) mu rugamba rwo guhangana na Coronavirus

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .