Abarwayi bashya ba Coronavirus biyongereyeho barindwi bagera kuri 646

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kamena 2020 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko mu Rwanda habonetse abantu barindwi bashya banduye icyorezo cya Coronavirus bituma umubare w’abamaze kwandura mu gihugu ugera kuri 646 mu gihe abakize bo biyongereyeho batatu bakagera kuri 350.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuri uyu wa Kane hafashwe ibipimo 2547, aho abantu barindwi aribo bagaragaye ko banduye iki cyorezo kandi nabo ni abantu biganjemo abo mu Karere ka Rusizi.

Muri rusange abarwayi bose mu gihugu ni 646, abakize ni 350 naho abakirwaye ni 294 mu gihe abapfuye ari babiri. Ibipimo byose bimaze gufatwa mu gihugu ni 101 856.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yaraye atangaje ko hari gukazwa ingamba kugira ngo iki cyorezo gihashywe mu karere ka Rusizi ahakomeje kugaragara ubwandu bwinshi.

Ati “Muri Rusizi niho imibare iri guturuka kandi birumvikana tuhafite ikwirakwira ry’icyorezo mu baturage. Turi kugerageza gushyiramo ingufu ngo turebe uko twabihagarika nicyo gituma gahunda ya Guma mu Rugo yari ishinzwe kureba uko yatuma abanduye badakomeza kwanduza abandi.”

Magingo aya, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), yatangaje ko imirenge itanu yo mu Karere ka Rusizi, yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, igamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, yayigumishijwemo ibindi byumweru bibiri.

Minaloc yanditse kuri Twitter iti “Guma mu rugo mu mirenge ya Kamembe, Mururu, Gihundwe, Nyakarenzo na Nkombo irakomeje mu gihe cy’ibyumweru nibura bibiri. Turasaba abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zose zo kwirinda icyorezo Coronavirus. Abayobozi barasabwa gushyira imbaraga mu kubikurikirana”.

Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .