00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe mu mpanuka zikunze kuba mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Kanama 2020 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu gikorwa cyitabirwa cyane kuri iyi si, nubwo gikorwa abantu biherereye ku buryo ibiberamo bikunze kumenywa n’abantu babiri gusa.

Icyakora nko mu yindi mirimo yose, mu mibonano mpuzabitsina naho habamo impanuka nubwo ingaruka zazo zidakunze kuba mbi nk’izindi mpanuka.

Urubuga rwa internet, OneBuy ruherutse gukora isuzuma mu baturage b’u Bwongereza rigamije kumenya zimwe mu mpanuka zikunze kubaho mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Habajijwe abantu 2 544 bavuga ku mpanuka bibuka zigeze kubabaho bari gutera akabariro.

Mu byavuye muri ubu bushakashatsi, bigaragaza ko impanuka yibasire benshi mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ari kwitura hasi kuko 75 % by’ababajijwe bavuze ko bigeze guhura n’iyi mpanuka.

Mu bandi babajijwe, 71 % bavuze ko bagiye batungurwa no kwinjiranwa n’umwe mu bantu bo mu muryango mu gihe bari gutera akabariro. Ikindi cyagaragaye ni ukwikanga kw’imitsi.

Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko impanuka zikunze kwibasira abantu mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina, harimo kuvunika kw’igitanda, kunyerera mu bwogero no gukoboka cyangwa kugira udusebe duto kubera guhura kw’ibitsina ku muvuduko ukabije.

Mu mibonano mpuzabitsina habamo impanuka zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .