Zanzibar: Hatangiye ubushakashatsi bugamije kwifashisha drones mu kurwanya malaria

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Ugushyingo 2019 saa 04:27
Yasuwe :
0 0

Inzobere mu buvuzi zatangije ubushakashatsi bugamije kwifashisha indege nto zitagira abapilote (drones) mu kurwanya Malaria.

Ubu bushakashatsi bwatangirijwe ku mwigimbakirwa wa Zanzibar aho drones ziri kwifashishwa zitera umuti mu bigunda wica imibu itera Malaria.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ibigunda ari hamwe mu hororokera imibu itera Malaria, indwara buri munota ihitana umwana ku Isi.

Uwo muryango uvuga ko 90% by’abana bicwa na Malaria ku Isi baturuka muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Abashakashatsi bayobowe na Bart Knols wigisha muri Radboud University yo mu Buholandi, bavuze ko bateganya gupima amagi y’imibu itera Malaria azaba ari aho bagiye gutera umuti bifashishije drones, bongere gupima barangije gutera kugira ngo barebe ingaruka uwo muti uzaba wagize mu kugabanya iyororoka ry’ubwo bwoko bw’imibu.

Malawi yo yifashishije drones mu kumenya ahari imibu myinshi ariko abashakashatsi bo muri Zanzibar bo barifuza kurushaho kurwanya iyo mibu banayitera umuti aho iri mu bihuru.

Knols yagize ati “Nitubasha kuyirwanya duhereye aho ikomoka twizeye ko bizagira ingaruka mu buryo Malaria yakwirakwizwaga.”

Reuters yatangaje ko abo bashakashatsi bahisemo Zanzibar kubera ko yashyizeho amategeko yorohereza abashakashatsi kwifashisha drones.

Nyuma y’igerageza muri Zanzibar, barateganya gutangaza ubushakashatsi bwabo mu binyamakuru by’ubushakashatsi, bakabona kubwagurira n’ahandi muri Afurika.

Umuti wa Aquatain AMF uzajya wifashishwa mu gutera amagi y’imibu mu bihuru ukorwa n’Uruganda rwo muri Australia rwa Aquatain Products Pty Ltd. Abawukoze bavuze ko udahumanya amazi.

Ubu bushakashatsi bwatangirijwe ku mwigimbakirwa wa Zanzibar aho drones ziri kwifashishwa zitera umuti mu bigunda wica imibu itera malaria.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza