Igikorwa cyo gusura amavuriro y’ibanze cyakozwe kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 30 Mutarama 2025 aho hasuwe amavuriro 60. Sena yagikoze hagamijwe kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze muri rusange.
Mu byakozwe mu guteza imbere amavuriro y’ibanze ni uko hubatswe amavuriro 1280 mu tugari dutandukanye kandi ari mu biri gufasha mu gutanga ubuvuzi.
Amavuriro y’ibanze ari mu byafashije mu kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara bavuye kuri 203 mu bagore 100.000 mu 2020 bagera kuri 105 mu 2024, mu gihe abana bapfa bavuka bavuye kuri 19 ku bana 1.000 mu 2.000 bagezra kuri 11 mu 2024.
Imibare y’abashaka serivisi muri ayo mavuriro y’ibanze yagiye yiyongera kuko yavuye kuri 71.212 mu mwaka wa 2016-17, igera kuri 3.963.545 mu 2023-24.
Abasenateri bagaragaje ko nubwo bimeze bityo hakiri imbogamizi zishingiye ku kuba hari utugari dutandukanye tudafite amavuriro y’ibanze kandi tutanubatswemo ikigo nderabuzima, ivuriro ryigenga cyangwa ibitaro.
Abasenateri bavuga ko basanze amavuriro y’ibanze angana na 50% acungwa n’ibigo nderabuzima. Ayo mavuriro akora hagati y’iminsi ibiri n’itatu mu cyumweru kubera ko abaforomo bayafasha baturuka ku bigo nderabuzima biyareberera kandi nabyo bisanzwe bidafite abakozi bahagije.
Hari kandi abikorera bacunga amavuriro y’ibanze bagirana na RSSB amasezerano y’imikoranire y’umwaka umwe ushobora kongerwa, bakagaragaza ko icyo gihe ari kigufi kuko bitaborohereza kubona inguzanyo mu bigo by’imari yabafasha kwagura ibikorwa byabo.
Basanze kandi amavuriro acungwa n’abikorera atemerewe kwakira abakoresha ubwishingizi bw’icyahoze ari RAMA, bikaba bibangamira ababukoresha bakenera serivisi z’ubuvuzi kuri ayo mavuriro.
Hasanzwe kandi hari n’ibibazo ku mavuriro ari mu bice byo mu cyaro abura abaforomo kuko benshi banga kuyajyamo, akorera mu nyubako zishaje, adafite amazi n’amashanyarazi ndetse n’akorera mu biro by’utugari.
Mu bijyanye no kuvura kandi, basanze ayo mu mavuriro ahura n’imbogamizi zo kubura abaganga b’amaso n’amenyo. Hari kandi asaba imiti agatinda kuyibona cyangwa akabona mike ku yo yasabye.
Ibyakorwa mu guteza imbere ayo mavuriro
Abasenateri bagaragaje ko inzego zibifite mu nshingano zikwiye gushyira imbaraga mu kwihutira gukemura ibyo bibazo byagaragajwe, hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi no kugera ku cyekerekezo igihugu cyihaye mu kugeza serivizi z’ubuvuzi ku baturage.
Basabye ko hashyirwaho uburyo bwo gukangurira abaforomo kwemera kujya gukorera aho ari ho hose mu gihugu, gukomeza gufasha ibigo nderabuzima kubona abakozi bahagije ngo nabyo byongere iminsi yo gukorera ku mavuriro y’ibanze bireberera, kongera abaganga bavura amenyo n’abavura amaso, kubaka ubushobozi bw’abakora mu mavuriro y’ibanze binyuze mu mahugurwa no gukangurira amavuriro y’ibanze kongera amasaha y’akazi agakora n’amasaha y’ijoro.
Basabye kandi ko amavuriro y’ibanze yakwemererwa gukorana n’ubwishingizi butandukanye burimo n’icyahoze ari RAMA, koroshya inzira zo gusuzuma inyemezabwishyu zigitwara igihe kirekire no kwemerera umuforomo gusaba gucunga ivuriro ry’ibanze akiri mu kazi, agasabwa gusezera akimara gushyira umukono ku masezerano yo kuricunga.
Ikindi Abasenateri basabye ni uko kugeza amavuriro y’ibanze mu tugari dusigaye byahabwa ubwihutirwe, kuko byafasha abaturage bose kubona serivisi z’ubuvuzi hafi no gukomeza kubahiriza ihame remezo ry’amahirwe angana n’igipimo cy’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima cyo kutarenza ibilometero bitanu umuturage agana ku ivuriro.
Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere hazubakwa amavuriro y’ibanze kandi agezweho 100 mu gihe 420 azavugururwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!