Uruhare rw’abanyamadini mu gukomeza ikibazo cy’indwara zo mu mutwe bazitiranya n’amadayimoni

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Ugushyingo 2019 saa 12:16
Yasuwe :
0 0

Umunsi umwe, umugore yegereye Dr Rutakayire Bizoza, umushumba mu itorero Evangelical Restoration Church amusaba kumusengera nyuma y’uko umugabo we yari yahuye n’ikibazo cyo kwibagirwa icyo yari azi cyose, harimo abana be n’umugore we.

Dr Bizoza usanzwe ari inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Ndera, yagize amakenga yemerera uwo mugore gusenga ariko amusaba kuzana n’umugabo we bakamujyana kwa muganga gusuzumwa.

Umugore yarabyemeye, umugabo bamujyama mu bitaro byitiriwe umwami Faisal bamusuzumye basanga afite ikibyimba ku bwonko ari nayo ntandaro yo kwibagirwa ibyo yari azi byose.

Abaganga batangiye kwita kuri uwo mugabo, baramubaga ikibyimba barakivura arakira yongera kwibuka nka mbere.

Amahirwe ni uko uwo murwayi yazaniwe Dr Bizoza usanzwe azi ibijyanye n’indwara zo mu mutwe, iyo aba undi utabisobanukiwe byari kumera gute?

Kuri uyu wa Gatatu Umuryango PEACE Plan Rwanda uharanira amahoro, wateguye amahugurwa y’iminsi ibiri yo gusobanurira abanyamadini kumenya gutandukanya no gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe, bakagirwa inama cyangwa bakoherezwa mu bitaro gufashwa aho kubatinza babasengera ngo bafashwe n’amadayimoni.

Dr Bizoza yavuze ko kuri ubu abantu benshi bafite ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe, abahita bajya kwa muganga ari mbarwa ahubwo abenshi bajya mu banyamadini ngo babasengere.

Ati “Kenshi mu madini hari ukuntu umuntu arwara indwara zo mu mutwe bagahita batekereza ko ari amadayimoni cyangwa yarozwe kandi ni imitekererezo idindiza imivurire. Usanga benshi mbere yo kuza kwivuza mu bitaro babajyana mu matora amwe n’amwe aho baba bavuga ko bari kubirukanamo amadayimoni kandi umuntu wenda afite indwara y’agahinda gakabije. Ni indwara nk’izindi ndwara mu buzima bw’umuntu tuvura igakira.”

Bizoza yavuze ko abanyamadini bakwiriye guhindura imyumvire bakanashishikarizwa kugira ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye n’indwara zo mu mutwe.

Yavuze ko kubera kudasobanukirwa, hari n’uza arwaye indwara zo mu mutwe uburyo bakoresha bamusengera bugatuma aremba kurushaho.

Ati “Tugomba guhindura imitekerereze ku buryo abantu bashobora kwivuza vuba aho gutakaza umwanya muremure babakingiranye ahantu ngo barirukana amadayimoni rimwe na rimwe nabwo bagakoresha uburyo buhohotera umuntu. Umuntu agafata Bibiliya akayikubita ku mutwe ngo ari kwirukana amadayimoni.”

Pasiteri Gashugi Olivier wo mu itorero Word of Life yavuze ko bikwiriye ko abanyamadini bahugurwa ku bijyanye n’indwara zo mu mutwe.

Ati “Iyo tubonye umuntu agaragaza ibimenyetso runaka duhita twumva ko ari abadayimoni, tukirukana. Ntabwo twirengagije ko amadayimoni abaho ariko se umuntu iyo agize ikibazo cyo mu mutwe byose aba ari amadayimoni? Icya mbere tugomba kumenya ni ibimenyetso, wabona bimeze ukuntu ukamwohereza ku baganga bafite ubumenyi bakamufasha.”

Umuyobozi Mukuru wa Peace Plan, Musenyeri Dr Laurent Mbanda yavuze ko abanyamadini baramutse bafite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’indwara zo mu mutwe, ibibazo bigaragara mu muryango nyarwanda ibyinshi bitakabaye bigaragara.

Ati “Iyo ubona umugabo ahubuka akica umugore we cyangwa umugore akica umugabo baraye mu nzu imwe, umuntu akabyuka akagenda akiyahura […] ibyo byose birimo uburwayi bwo mu mutwe. Turagira ngo abahanga badufashe kubyumva no kubimenya no kumenya ururimi dukwiriye gukoresha rudakomeretsa umuntu, bidatuma tumubona ngo tuvuge ko abadayimoni bamuteye kandi wenda ari ibibazo byo mu mutwe yifitiye.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) umwaka ushize bwagaragaje ko abantu 223,500 bagiye mu bitaro bitandukanye kwivuza indwara zifite aho zihuriye n’ibibazo byo mu mutwe.

Byitezwe ko abanyamadani bahawe amahugurwa ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe byagabanya umubare w'abarwa indwara zo mu mutwe
Abanyamadini basabwe kugira ubumenyi bw'ibanze bubafasha gutandukanya abafite uburwayi bwo mu mutwe n'ibibazo byo gusengerwa
Umuyobozi Mukuru wa Peace Plan, Musenyeri Dr Laurent Mbanda yavuze ko abanyamadini baramutse bafite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’indwara zo mu mutwe, ibibazo bigaragara mu muryango nyarwanda ibyinshi bitakabaye bigaragara.
Dr Bizoza yavuze ko kuri ubu abantu benshi bafite ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe, abahita bajya kwa muganga ari mbarwa ahubwo abenshi bajya mu banyamadini ngo babasengere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza