Messenger RNA [mRNA] ni uburyo butakiri bushya cyane buri kwifashishwa mu ikorwa ry’inkingo z’indwara zandura zirimo na COVID-19.
Uwatewe uru rukingo rugera mu mubiri we rukawufasha kurema ubudahangarwa bugizwe n’abasirikare barwanya agakoko kakingiwe.
BioNtech ivuga ko iyi nkunga izatanga umusanzu ukomeye wo kwitegura guhangana n’ibyorezo bishobora kwibasira Umugabane wa Afurika mu ahazaza.
Iyo nkunga uru ruganda ruzayibona binyuze mu masezerano mashya rwagiranye n’Umuryango uharanira kwihutisha ikorwa ry’inkingo zo guhangana n’ibyorezo byibasira ahantu hamwe cyangwa Isi yose, ‘Coalition for Epidemic Preparedness Innovations- CEPI’, aho impande zombi zihamya ko buzatuma Afurika igira ubushobozi bwo kwikorera inkingo mu buryo burambye.
CEPI izatanga miliyoni $145, mu gihe BioNTech mu Rwanda ifite gahunda yo gukora kandi ikageza ku baturage inkingo zihendutse za malariya, MonkyePox, n’igituntu.
Umuyobozi Mukuru CEPI, Dr Richard Hatchett, agaragaza ko Afurika ikura ku iyindi migabane inkingo zingana na 99% mu zo iba ikeneye mu kurinda abaturage bayo indwara, bivuze ko hari abo zigeraho byabasabye gutegereza igihe kinini cyane.
Umwe mu bashinze sosiyete ya BioNTech akaba n’Umuyobozi Mukuru wayo, Prof. Dr. Uğur Şah, yashimangiye ko ubu bufatanye buzatanga umusanzu ukomeye mu gukorera inkingo zihagije mu Rwanda, kuzikorera igerageza no kuzigeza ku isoko.
Uru ruganda rwa BioNTech mu Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora inkingo izo arizo zose za mRNA zifite ubushobozi bwo gukora doze zirenga miliyoni 50 z’inkingo buri mwaka zigenewe abaturage mu buryo buhoraho cyangwa mu gihe cy’icyorezo, n’ubushobozi bwo gukora dose ibihumbi 10 zo kwifashisha mu bikorwa by’igerageza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!