00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza rumaze gutera ibiti 3000 mu mavuriro yo muri Gicumbi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 4 November 2024 saa 08:32
Yasuwe :

Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU) rwatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gutera ibiti byiganjemo iby’imbuto ziribwa mu mavuriro, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kwimakaza imirire myiza kwa muganga.

Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuriku itariki ya 1 Ugushyingo 2024 mu Karere ka Gicumbi mu Kigo nderabuzima cya Mukono cyivurirwamo abaturuka mu tugari tune two mu mirenge itatu icyegereye.

Mu gihe cy’icyumweru kuva ku itariki 28 Ukwakira kugeza ku itariki ya 1 Ugushingo hari hamaze guterwa ibiti ibihumbi 3000 mu bigonderabuzima 24 hamwe no mu Bitaro bya Byumba. Ni mu kigonderabuzima cya Mukono iyo hagunda yatangirijwe ku mugaragaro honyine hatewe ibiti by’imbuto birenga 200.

Ubuyobozi bwa RNMU buvaga ko ibyo biti bimaze guterwa ari ikiciro cya mbere cy’iyo gahunda kuko izakomereza no tundi turere twose aho izasiga muri rusange hatewe ibigera hafi kuri miliyoni mu myaka itanu.

Perezida wa RNMU, Gitembagara André yavuze ko gutera ibiti biri mu murongo wo kurushaho gutanga ubuvuzi bufite ireme bushingiye ku kurengra ibidukikije.

Ati “Ubuzima abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza dufasha abaturage kwitaho ntibwashoboka tudafite ibidukikije byiza bibungabunzwe.Twabanje na twe kwigisha abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza haba abiga n’abari mu kazi ku kamaro ko gufata neza ibidukikije bagize uruhare mu gutera ibiti”.

Yakomeje avuga impamvu bahisemo kwibanda ku biti byera imbuto ziribwa.

Ati “Twibanda ku biti byera imbuto ziribwa kuko dutekereza ko umurwayi n’undi uje kwa muganga akeneye kwitabwaho iyo abonye ibyo biti bimeze neza akabonaho imbuto zo kurya cyangwa aho yugama izuba twumva ari byiza kandi twishimiye gutanga uwo musanzu”.

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Mukono, Gatwaza Ennock yavuze ko mu ivuriro ayoboye hari hakenewemo ibiti kuko hari ubuso bunini cyane ariko ahari hateye ibiti ari hato cyane.

Yongeyeho ko na bo bazakomeza gutera ibindi kandi ko ibyatewe babyitezeho gufasha abagana icyo kigo nderabuzima by’umwihariko abari mu mirere mibi.

Ati “Abarwayi bashobora kuza hano ibi biti by’imbuto byeze bagatahana imbuto zo kurya. Nk’abana bari mu mirire mibi bashobora kubona avoka kuko ibizigize bishobora kwihinduramo isukari abana bari munsi y’imyaka itanu bakenera kandi n’abandi bakuru bakenera izo ntungamubiri ziri muri avoka”.

Visi Meya wa Gicumbi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney yavuze ko gutera ibiti muri ako karere by’umwihariko ibyera imbuto ziribwa babyitezeho umusaruro mu kurwanya imirire mibi n’igiwingira mu bana.

Ati “Gutera ibiti by’imbuto ni igikorwa twishimira mu rugendo rwo kurwanya igwigira mu bana kuko ubu tugeze kuri 19.2% by’abana bagwingiye. Dufite na gahunda yo gutera ibiti nibura bitatu muri buri rugo kandi tukigisha n’abaturage kubibungabunga kuko ni bo bifitiye akamaro”.

“Uruhare rw’abafatanyabikorwa nka RNMU turarushima cyane kuko batuguriye ibiti byo gutera 3000 n’ifumbire yabyo kandi na twe dukomeje gushyiraho akacu”.

Mbonyintwari yongeyeho ko gahunda Akarere ka Gicumbi gafite ari ukurandura igwingira ry’abana kugera kuri 0% kandi ko ibiti by’imbuto bizabigiramo uruhare runini.

Abagize Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza ni bo batanze umusanzu wo gutera ibiti by'imbuto
Hari n'abanyeshuri mu rwego rwo kubakundisha kurengera ibidukikije bakiri ku ntebe y'ishuri
Ibiti byatewe n'iby'imbuto ziribwa
Abaturage basabwe kwita ku biti biterwa kuko bibafatiye runini
Igikorwa cyo gutera ibiti cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye muri Gicumbi
Nyuma yo gutera ibiti habayeho ibiganiro
Perezida wa RNMU, Gitembagara André yavuze ko gutera ibiti biri mu murongo wo kurushaho gutanga ubuvuzi bufite ireme bushingiye ku kurengra ibidukikije
Visi Meya Mbonyintwari Jean Marie Vianney yavuze ko gutera ibiti by’umwihariko ibyera imbuto ziribwa babyitezeho umusaruro mu kurwanya imirire mibi

Amafoto: Jabo Robert


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .