00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwo muri Amerika ruri kwiyahura umusubirizo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 August 2024 saa 04:07
Yasuwe :

Kimwe mu bibazo bihangayikishije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ukwiyahura kw’abiganjemo urubyiruko rurimo urwiga muri kaminuza zitandukanye, ibitera gufata ibi byemezo na byo bikaba bitamenyekana.

Raporo yakozwe n’urwego rwa Amerika rushinzwe gukumira no kurwanya indwara, CDC, yagaragaje ko Abanyamerika 49.449 bapfuye biyahuye mu 2022, mu 2023 hapfa abandi 50.000. Bisobanuye ko habayemo ubwiyongere bw’impfu 551.

Mu biyahuye mu 2023 harimo umusore witwa Ben Salas wigaga muri kaminuza ya North Calorina State University, akaba n’umwe mu banyempano iyi kaminuza yari ifite mu mukino wo kwiruka.

Ababyeyi ba Ben basobanuriye BBC ko umuhungu wabo yigeze kwivuza indwara y’agahinda gakabije mu 2020, ariko ko nyuma yaho yari yarabijeje ko yakize, na bo babona ko nta kibazo afite.

Nyina witwa Tony Salas yagize ati “Nta kimenyetso gifatika na kimwe cyari gutuma utekereza ko umwana agifite ikibazo cyo mu mutwe.”

Uyu mubyeyi yasobanuye ko mbere y’uko uyu mwana yiyahura, bari babanje kuganira. Ati “Yarambwiye ati ‘Meze neza’. Ni uko nyuma y’amasaha make, aragenda.”

Umuyobozi wungirije w’iyi kaminuza, Justine Hollingshead, yatangaje ko kwiyahura byabaye icyorezo muri Amerika, agaragaza ko igihangayikishije ari uko igitera Abanyamerika gufata iki cyemezo kitazwi.

Yagize ati “Tubaye tuzi impamvu, twakemura iki kibazo. Ni ikintu tutari kubasha kurwanya no gutahura. Nta bimenyetso bihuruza turi kubona [kuko] ntabwo aba bantu babibwira abo mu miryango yabo cyangwa inshuti. Bafata ibyemezo gusa.”

Mu gihe bigoranye kumenya impamvu ituma umuntu ashaka kwiyahura, iyi kaminuza yashyizeho gahunda yo kwegera ugaragaza ibimenyetso by’agahinda gakabije, kumugira inama no kumenyesha abahanga mu mitekerereze kugira ngo bamwiteho.

Umuhanga mu buzima bwo mu mutwe, Dr Christine Crawford, yasobanuye ko ibihe by’icyorezo cya Covid-19 bishobora kuba bifite uruhare runini mu gutera iki kibazo, yibutsa ko byateye ubwigunge n’agahinda kuko abantu batari bemerewe guhurira ahantu hamwe kugira ngo basabane.

Yagize ati “Byabujije urubyiruko amahirwe yo kunguka ubumenyi rukura mu bandi. Babaga mu rugo, bari baratandukanye na bagenzi babo n’abandi b’ingenzi cyane mu mikurire y’abakiri bato.”

Dr Crawford yasobanuye ko mu gihe cy’iki cyorezo, urubyiruko rwari rufite ibikoresho by’ikoranabuhanga, rwakiraga amashusho y’intambara n’ubutumwa bwa politiki y’ubuhezanguni, byose bishobora gutuma umuntu ahora arakaye cyangwa ababaye.

Kuva mu mwaka wa 2000, nta gihe abiyahura muri Amerika barajya munsi ya 29.000. Hagati ya 2021 na 2023 hagaragara umubare uri hejuru ugereranyije n’indi myaka yabanje.

Ababyeyi ba Ben Salas ntibazi icyatumye umwana wabo yiyahura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .