00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda FDA yahakanye ko yemeje ikoreshwa rya ’Prothione’ mu kuvura COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 June 2022 saa 04:44
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) cyatangaje ko kitarandika inyunganiramirire ikozwe mu binini yitwa ’Prothione’, icyakora ngo cyagenzuye kimwe mu byiciro by’ubushakashatsi bwayikozweho.

Ubushakashatsi bwakozwe hagati ya Mutarama na Ukuboza 2021 bwerekanye ko inyunganiramirire zikozwe mu buryo bw’ibinini ’Prothione, zishobora gufasha umubiri guhangana na Covid-19, ukagarura imbaraga ku buryo bwihuse.

Nyuma yo kumurika ubu bushakashatsi, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amakuru ko ’Prothione’ ari umuti wanditswe na FDA nk’ugomba gukoreshwa mu kuvura Covid-19.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Emile Bienvenu, ryanyomoje ayo makuru rivuga ko atari impamo.

Rigira riti "Prothione ntiyanditswe na Rwanda FDA. Ntabwo yigeze yandika uyu muti nk’ugomba kwifashishwa mu kuvura Covid-19."

Rwanda FDA yakomeje ivuga ko yagenzuye inyigo ya kabiri yasuzumye "Ubudahangarwa n’ubuziranenge bw’ibinini bya Prothione mu kuvura ibimenyetso byoroheje bya Covid-19."

Itangazo ryayo rivuga ko "Ibyo ntibisobanuye ko uwo muti wanditswe cyangwa wemerewe kwinjira ku isoko."

Rwanda FDA yasobanuye ko nimero y’umuti yakwirakwijwe ari iyatanzwe mu kwandika undi muti wiswe Immune Formulation 200, atari iya Prothione.

Iti "Urebye uko yanditswe ubona ko ari imiti ibiri itandukanye."

Ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwavuye kuri Prothione, Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ifite gahunda yo kongera ubushakashatsi ku ndwara zitandukanye zigaragara mu Rwanda by’umwihariko iziterwa na Virusi.

Bamwe mu bari barwaye Covid-19 bakorerwaho igeragezwa bagaragaje ko bashobora gukira nyuma yo guhabwa ibyo binini.

Abahawe izi nyunganiramirire bavuga ko bakimara gufata iki kinini batangiye gusubirana imbaraga.

Ubwo hamurikwaga ubu bushakashatsi, Mubandakazi Angelique yavuze ko "Kiriya kinini cyatugiriye umumaro, mu gihe nari ndi aho ndembye, nagombaga no kujya mu bitaro nkurikije uko nari meze. Ariko mu gihe bari batangiye kumpa ikinini numvise imbaraga zitangira kuza."

Dr Vincent Mutabazi wari ukuriye ubushakashatsi yavuze ko bwakorewe ku barwayi 230 ba Covid-19, ndetse avuga ko byatumye bataremba ndetse n’abari barembye bituma bagarura imbaraga vuba.

Ati "Dukoresheje ubu buryo bwo kureba ubudahangarwa wa prothione, twabonye ko bishobora kurwanya indwara mu gihe gito, bivuze ko bigabanya virus mu mubiri. Iyo virus yagabanutse mu mubiri biba bivuze ko umurwayi adashobora kwanduza abandi bantu kandi ko indwara idashobora gukomeza gukura."

Yanavuze ko ubushakashatsi buzakomeza gukorwa no ku zindi ndwara ziterwa na virus.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi Rusange, Dr. Corneille Ntihabose, yavuze ko ubushakashatsi nk’ubu buzakomeza gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe ndetse ko harimo kuvugururwa itegeko rigenga ubushakashatsi ku by’ubuzima mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ababukora.

Umuti wa ‘Prothione’ nturandikwa nk'uwemewe gukoreshwa ku butaka bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .