Ubushakashatsi bwakozwe kuri uyu muti bwatangajwe mu kinyamakuru Nature Microbiology bugaragaza ko Molnupiravir ariwo muti wa mbere ushobora guhangana na SARS-CoV-2 ukayibuza gukwirakwira, iva ku muntu wawuhawe ayirwaye ku buryo atakwanduza undi.
Bwakorewe ku nyamaswa zijya kumera nk’imbeba, aho nyuma yo kuziha uwo muti, byagaragaye ko wahise uhagarika ikwirakwira rya Coronavirus. Izo mbeba zashyizwe ahantu hamwe n’izindi zitahawe uwo muti, aho ubushakashatsi bwagaragaje ko muri izo zindi zitari zahawe umuti nta n’imwe yigeze yandura.
Dr. Robert Cox uri mu bakoze ubu bushakashatsi, yatangaje ko kuba izo nyamaswa ubusanzwe byaragaragaye ko zikwirakwiza Coronavirus, ariko nyuma yo guhabwa umuti ntibibe, ari ikimenyetso cy’ibishobora kuba ku muntu mukuru mu gihe yaba awukoresheje.
Ugerageje gusobanura icyo ubushakashatsi bwabonye, ni uko mu gihe umurwayi wa Covid-19 ahawe uyu muti, mu gihe cy’amasaha 24 iyi virus iba idashobora kugira undi muntu wo ku ruhande ifata. Muri make uwawuhawe nta muntu aba ashobora kwanduza.
Uyu muti ubu uri mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cy’igerageza. Uri kugenzurwa harebwa niba umurwayi ashobora kuwuhabwa buri masaha 12 mu gihe cy’iminsi itanu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!