00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuti wa diabète wa Ozempic ushobora kugira ingaruka ku bagabo mu bihe by’imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 27 April 2024 saa 08:35
Yasuwe :

Mu butumwa bunyuranye bwagiye bunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, abagabo benshi bagaragaje ko umuti wa diabète witwa Ozempic ujya unifashishwa mu kugabanya ibiro, ubagiraho ingaruka mu bihe by’imibonano mpuzabitsina.

Umwe muri bo yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa Reddit yagize ati “Mfite imyaka 39, sinigeze ngira ikibazo cyo gufata umurego kugeza igihe ntangira gukoresha Ozempic mu mezi atatu ashize, testosterone yatangiye kugabanyuka ariko ubu ndi gufata imiti ibikiza.”

Undi ati “Natangiye gufata Ozempic kubera diyabete mu mezi atandatu ashize ngenda nongera dose buri byumweru bine kugeza ngejeje kuri miligarama imwe. Muri icyo gihe cyose navuye ku gukora neza kugeza igihe igitsina cyanjye kitari kigishoboye gufata umurego. Muganga wanjye yanyandikiye imiti irimo na Viagra ariko yampaye ubufasha hafi ya ntabwo.”

Si aba gusa kuko hari n’abandi benshi. Ibi ntibishingiye ku nkuru zabo gusa kuko ibimenyetso nabyo bihamanya nabo. Inyigo yatangajwe n’ikinyamakuru The Journal of Sexual Medicin, muri Gashyantare uyu mwaka yagaragaje ko umwe mu bagabo 75 bagaragaje ko bari bafite ibimenyetso byo gutakaza ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina kubera uyu muti.

Bamwe mu mpuguke mu by’ubuzima bagaragaza iyi miti ifasha mu kurwanya umubyibuho, glucose ziba ziyigize zishobora kugira ingaruka mbi zituma igitsina cy’umugabo kigabanya ubushobozi bwo gufata umurego bitewe n’ingaruka igira ku nyama nto ziba zifashe ku mitsi no ku mitemberere y’amaraso nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwashyizwe hanze na National Library of Medicine hanze na mu 2021.

Abagabo bakoresha umuti wa Ozempic bagaragaje ingaruka ubagiraho mu bihe by’imibonano mpuzabitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .