Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU), André Gitembagara, yagaragaje ko hari byinshi bimaze gukorwa mu guteza imbere umwuga w’ububyaza dore ko ubu mu Rwanda haarirwa ababyaza basaga 2400, ariko hakaba hakiri imbogamizi ku bawukora.
Izo zirimo umushahara muto utajyanye n’igihe ku buryo umubyaza uwuhembwa atabasha gutunga umuryango we, no gukora akazi kenshi n’amasaha y’umurengera.
Ikigereranyo rusange kigaragaza ko umubare munini w’ababyaza bo mu Rwanda bahembwa ibihumbi 197 Frw ku kwezi. Umuyobozi wa RNMU, André Gitembagara akomoza ku kuba ababyaza n’abandi bakozi bo kwa muganga muri rusange baheruka kongererwa umushahara mu 2016, kandi kuva icyo gihe hakaba harabaye impinduka nyinshi.
Ati ‘‘Imibereho yo ntabwo imeze neza […] umubyaza kimwe n’abandi bakozi bo kwa muganga baheruka kubona umushahara mushya mu 2016. 2016 urumva ubu turi muri 2024, urebye uko ifaranga ryataye agaciro, ukareba niba umubyaza yarahembwaga ibihumbi 190 Frw nk’urugero cyangwa ibihumbi 200 Frw, benshi muri bo bahembwa ibihumbi 197 Frw.’’
‘‘Covid-19 ubwayo yasize ibintu byinshi bihenze isoko rihindutse, hakubitaho izi ntambara ziba hirya no hino, byose byagiye bizamura ibiciro ku masoko, rero usanga ugendanye n’akazi dukora ibigakomokamo bitaboneka.’’
Ibi kandi ni ibishimangirwa na Ndaziramiye Inyange Kate akaba Umubyaza mu Bitaro bya Masaka, ukomoza ku kuba yaba umushakara muto umubyaza ahembwa ndetse n’abasaha y’umurengera akora, bitabasha guhura n’inshingano zindi aba afite zo kwita ku muryango we.
Ati ‘‘Icya mbere tugira ikibazo cy’amasaha ubona ko arenze igihe, dukora amasaha menshi ku buryo hari aho ugera ukabona ko umubyaza arananiwe pe. Ubu ijoro risigaye rigira amasaha tubara nka 15. Umuntu akaza agahera Saa Kumi n’Imwe akazageza ejo Saa Mbili agihagaze, ni ibintu bikomeye.’’
Ku kijyanye no kuba ababyaza bakiri bake mu Rwanda, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, aheruka gutangaza ko nibura abagore 14 babyara buri joro baba bashobora kwitabwaho n’ababyaza babiri gusa, ariko hakaba hariho gahunda ya leta yuko mu 2028 abakozi bo mu rwego rw’ubuzima barimo n’ababyaza bazaba barakubwe kane.
Umuyobozi wa RNMU, André Gitembagara yavuze ko kugeza ubu umubyaza umwe ashobora kubyaza abagore babiri cyangwa batatu mu ijoro ari wenyine bikaba byanateza ibyago mu kazi, kuko aba afite inshingano zo kwita kuri abo babyeyi babyaye ndetse akanita kuri abo bana bavutse ari wenyine.
Ati ‘‘Ubundi kubyaza ababyeyi batatu ntabwo ari igitangaza, ariko kuba uri wenyine ubwabyo ni ho ibyago biba ari byinshi cyane. Urumva kwita ku mubyeyi nyuma ukaza kwita ku ruhinja rwavutse kandi bose baba bakeneye gufashwa muri ako kanya, ni ho ibyago bizira mu by’ukuri bikomeye.’’
Gitembagara kandi akomoza ku kuba Minisiteri y’Ubuzima ifite gahunda yo kongera ababyaza nibura buri kigo nderabuzima kikagira batatu, ariko ibyinshi bikaba bifite umwe.
N’abaforomo bifashishwa mu kubyaza
Umuyobozi wa RNMU, André Gitembagara avuga kandi ko ubuke bw’ababyaza mu Rwanda butuma hanifashishwa abaforomo na bo bakabyaza kandi bitari mu byo bize.
Ni mu gihe kandi bamwe mu babyaza ndetse n’abaforomo bava muri uwo mwuga bakajya kwishakishiriza ubuzima mu bindi bitewe n’ingorane bahura na zo mu kazi, ku buryo imibare ya RNMU igaragaza ko mbere ya Covid-19 ababyaza ndetse n’baforomo 1800 bari baravuye muri ako kazi, ubwo icyo cyorezo cyari kibasiye Isi n’u Rwanda bamwe bakagaruka kuko bari bakenewe cyane, nyuma cyacogora bakongera kwigendera.
RNMU kandi igaragaza ko mu myaka itanu ishize hagati ya 2019 kugeza mu 2023, ababyaza ndetse n’abaforomo 350 bafunzwe kubera amakosa yo mu kazi abandi muri bo bahamagazwa mu nzego z’ubutabera.
Muri bo hari abakurikiranwaho kugira uruhare nkana mu rupfu rw’umubyeyi cyangwa umwana, ibishobora no guturuka ku bwinshi bw’akazi bafite.
Ababyaza baganiriye na IGIHE, bavuze ko ubwiyongere bw’ayo makosa mu kazi bushobora guterwa n’uko ari bake, kuko hari nk’aho usanga umubyaza umwe afite gukurikirana ababyeyi benshi bagiye kubyara n’abamaze kubyara ndetse akita no ku mpinja zavutse, ku buryo mu gihe ari gukurikirana umwe usanga undi agize ikibazo.
Hari abari kwigira mu mahanga bakagumayo
André Gitembagara, yakomoje ku kuba nubwo Leta itemerera ko ababyaza bo mu Rwanda kuba bajya gukorera mu mahanga kuko n’imbere mu gihugu bakiri bake, bitabuza bamwe kujya mu gukorera mu bihugu byateye imbere nka Canada, kuko na byo bibakeneye cyane kandi bikaba biri gutwara benshi bo muri Afurika bikabahemba neza.
Ati ‘‘Barahari, twigeze kugira na sosiyete zigera kuri eshatu, ebyiri zo mu Bwongereza n’indi imwe yo muri Canada zaje mu Rwanda kubashaka ngo zibahe akazi, ariko tubiganiraho na Minisiteri y’Ubuzima […], twumvikana ko tugomba kubikumira.’’
‘‘Uramutse urekuye ababyaza 2400 bakagenda, aba bose bari munsi y’imyaka 55 wabona bose birukanse, yewe n’abari hejuru bagenda. […] turabikumira ariko hari abagenda ku giti cy’umuntu, baragenda rwose, yabona uburyo bwo kugenda agahita aguma yo.’’
Usibye no kujya gukorera mu mahanga, RNMU igaragaza ko n’ababyaza bari imbere mu gihugu usanga bashaka cyane kujya gukora mu bitaro n’amavuriro byigenga ugereranyije no kuba baguma nko ku bigo nderabuzima, kuko ari byo bibaha amafaranga menshi.
Ku byo kongera umushahara, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yajyanye ubwo busabe mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo biganirweho, ariko urugaga rukaba rusaba ko byongera kwigwaho bikanafatwaho umwanzuro, ababyaza bakaba bakongererwa umushahara ukajyana n’igihe Isi igezemo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!