Ibi byatangajwe na Ntavuka Osee, Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Legacy of Hope, washinze n’Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bwongereza, ubwo yaganirizaga itangazamakuru mu gikorwa cy’icyumweru uyu muryango urimo mu cyo kuvura abagore bafite ubugumba.
Ni gahunda yateguwe aho inzobere z’abaganga zaturutse mu Bwongereza ziri kubaga abagore bagize ubugumba, hifashishijwe uburyo bugezweho kandi budasaba kubaga bwitwa ‘laparoscopy’.
Umwe mu bagore witabiriye icyo gikorwa ku Bitaro bya CHUB, yabwiye IGIHE ko yari afite iki kibazo cyo kutabyara amaranye imyaka 12.
Yavuze ko icyo gihe cyose yagerageje kwivuza bikanga, ariko nyuma akaza gupimwa bikagaragara ko imiyoborantanga ye yazibye, ariko akabura ubushobozi bwo kwivuza.
Ati “Nishimiye kuba nafashijwe n’izi nzobere z’abaganga kuko ni amahirwe. Byari byarananiye kwivuza kubera ubushobozi, ariko ubu noneho birabaye, ndetse binakozwe n’inzobere.’’
Yakomeje avuga uburyo yatangiye kugira icyizere cyo kuzabyara, agakira intimba yo kutabyara.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kuvura indwara z’abagore muri CHUB, Dr Mutabazi Jean de la Croix, yavuze ko umusanzu w’izi nzobere waje ari igisubizo kuko hari hashize umwaka muri ibi bitaro batagira umuganga ubaga imiyoborantanga.
Ati “Byari bitugoye cyane kuko nk’ubu kubera abarwayi benshi, twari tugeze ku matariki yo mu mwaka utaha mu gutanga gahunda(rendez-vous) ku barwayi batuganaga. Ni ikintu cyatubabazaga natwe kubona umuntu akugana ababaye, ukamuha gahunda y’umwaka utaha.’’
Umunyarwanda utuye mu gihugu cy’u Bwongereza akaba anahagarariye Umuryango Rwanda Legacy of Hope, Ntavuka Osee, yavuze ko mu gihe cy’imyaka 14 ishize bakora ibi bikorwa, bishimira umusaruro bimaze kugeraho.
Ati’ “Kuva twatangira gutanga ubu bufasha, tumaze kubaga abantu basaga 6000. Ikindi dukora, ni ugutera inkunga ibitaro tubunganira mu bikorwa byo kubaga indwara zisaba inzobere nk’iz’imihogo, amazuru, amatwi, invune, indwara z’abagore, ibibyimba by’ubwonko, n’izindi.’’
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko inyunganzi yabo idahagararira aha gusa kuko banahugura abaganga, aho bamaze guhugura abagera kuri 450, bikiyongeraho no gutanga inkunga y’ibikoresho byo kwa muganga.
Yagize ati “Nk’ubu tuza muri CHUB, kuri iyi nshuro, twazanye ibikoresho bya miliyoni 125Frw byo kwifashisha, kandi ntituzabisubizayo, ahubwo bizakomeza byifashishwe hano kwa muganga, kandi niko bihora’’
Yongeyeho ku byibura buri mwaka bakoresha asaga miliyari 1,4Frw mu bikorwa by’ubugiraneza bwo kuvura abanyarwanda ku buntu, ikintu bishimira nabo kuko bumva ari umusanzu wabo ku gihugu.
Rwanda Legacy of Hope, yatangijwe n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza, nyuma kugera yo bakahasanga ubuvuzi buteye imbere, ibyatumye batangiza uyu muryango uhuriramo abaganga b’inzobere mu byiciro bitandukanye muri gahunda yo gufasha abanyarwanda, ukaba waratangiranye abaganga 2, ariko kuri ubu ukaba ugizwe n’abasaga 200.
Biteganyijwe ko ibikorwa nk’ibi bizakomereza mu bindi bitaro nka CHUK na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!