00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuntu umwe yishwe na Marburg, bane barayikira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 October 2024 saa 07:47
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri indwara iterwa na virusi ya Marburg yishe umuntu umwe, mu gihe abayikize ari bane.

Amakuru yashyizwe hanze n’iyi Minisiteri kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024, agaragaza ko abamaze kwicwa n’iki cyorezo bose hamwe ari 13. Abagikize ni 14 barimo bane bakize uyu munsi, mu gihe abamaze kucyandura bose ari 58 barimo babiri bacyanduye uyu munsi.

Kugeza ubu abakiri kwitabwaho n’abaganga ni 33.

Ku wa 27 Nzeri 2024 nibwo abarwayi ba mbere bagaragaye mu Rwanda. Kugeza ubu hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo iki cyorezo gihashywe, birimo no gukingira abafite ibyago byo kwandura.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora kwandura Marburg akamara hagati y’iminsi itatu na 21 ataragaragaza ibimenyetso, gusa hari abo biza vuba.

Ni ibimenyetso bitangira bisa n’iby’izindi ndwara cyane cyane Malaria, birimo umuriro mwinshi utunguranye, umutwe ukabije, kubabara mu ngingo, imikaya ndetse bikaba byagera no mu rwungano ngogozi umuntu akaba yacibwamo akaruka.

Gusa ngo uko iminsi igenda yiyongera ibimenyetso bigenda bihinduka uko umubiri ugenda wangirika.

Abahanga mu buvuzi bemeza ko aho abarwayi bavuwe kare bashobora gukira ariko uwayanduye haba hari ibyago biri hagati ya 26% na 89% byo kuba yahitana umuntu.

Marburg yandurira mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso y’uyirwaye, na ho uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .