Amakuru yashyizwe hanze n’iyi Minisiteri kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024, agaragaza ko abamaze kwicwa n’iki cyorezo bose hamwe ari 13. Abagikize ni 14 barimo bane bakize uyu munsi, mu gihe abamaze kucyandura bose ari 58 barimo babiri bacyanduye uyu munsi.
Kugeza ubu abakiri kwitabwaho n’abaganga ni 33.
Ku wa 27 Nzeri 2024 nibwo abarwayi ba mbere bagaragaye mu Rwanda. Kugeza ubu hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo iki cyorezo gihashywe, birimo no gukingira abafite ibyago byo kwandura.
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora kwandura Marburg akamara hagati y’iminsi itatu na 21 ataragaragaza ibimenyetso, gusa hari abo biza vuba.
Ni ibimenyetso bitangira bisa n’iby’izindi ndwara cyane cyane Malaria, birimo umuriro mwinshi utunguranye, umutwe ukabije, kubabara mu ngingo, imikaya ndetse bikaba byagera no mu rwungano ngogozi umuntu akaba yacibwamo akaruka.
Gusa ngo uko iminsi igenda yiyongera ibimenyetso bigenda bihinduka uko umubiri ugenda wangirika.
Abahanga mu buvuzi bemeza ko aho abarwayi bavuwe kare bashobora gukira ariko uwayanduye haba hari ibyago biri hagati ya 26% na 89% byo kuba yahitana umuntu.
Marburg yandurira mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso y’uyirwaye, na ho uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!