Umugore yabyariye mu bitaro bya Faisal abana bane batagejeje igihe, bari kwitabwaho

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Mutarama 2020 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal haherutse kuvuka abana bane b’impanga bavuka ategejeje igihe, ubu bari kwitabwaho n’abaganga.

Mu Cyumweru cya mbere cy’Ukuboza 2019 nibwo umugore uturuka i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaje kubyarira muri ibi bitaro, abyara abana bane bafite ibyumweru 28.

Ubusanzwe umwana uvukiye igihe agomba kuba yujuje ibyumweru 40. Uvutse atabyujije akunze guhura n’ibibazo bitandukanye bishobora no gutuma abura ubuzima.

Umwana uvutse atagejeje igihe abanza gushyirwamo mu byuma byabugenewe akitabwaho n’abaganga kugeza igihe bigaragaye ko nta kibazo ashobora kugira.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal Dr Kalimba Edgar yavuze ko abo bana bane bameze neza.

Yagize ati “Bavutse ari bane n’ubu baracyari mu bitaro ariko bo bavutse ku mezi atandatu. Ni bane ku muntu umwe kandi bameze neza. Ubuvuzi bujyanye n’abana b’impinja bavutse mbere, iby’ibanze birahari kandi turakomeza kubaka ubushobozi.”

Nubwo IGIHE itabashije kugera aho abo bana barwariye cyangwa kuvugana n’ababyeyi babo, si ubwa mbere ibi bitaro bivukiyemo abana batagejeje igihe bakabasha kwitabwaho kugeza bagejeje igihe nyacyo cyo kuvukira.

Kuwa 24 Nyakanga 2019 nibwo Umutoni Peace na Ntaganira Felix, ababyeyi bo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bibarutse umuhungu n’umukobwa, umwe umwe afite amagarama asaga 600 bitewe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso, bahabwa ubufasha burimo kubashyira mu byuma byabugenwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Mu Ugushyingo 2019, izi mpanga n’ababyeyi bazo basezerewe mu bitaro nyuma yo kubona ko zimerewe neza mu gihe ubusanzwe abana bavutse babura igihe kinini baba bafite ibyago byinshi byo gupfa. Umuhungu yujuje ibiro 2.90 naho umukobwa 1.5.

Dr Kalimba yavuze ko kuba bakomeje kwita ku bana bavutse batagejeje igihe bakabaho, atari amahirwe ahubwo ari ubushobozi haba mu bumenyi n’ibikoresho ibyo bitaro bimaze kugira.

Ati “Ntabwo nabyita amahirwe kuko ubuvuzi bumaze gutera imbere kandi nubwo bwose abana bavutse kare cyane nko ku mezi atanu aho wajya ku isi hose ni abana bagira ibibazo bitandukanye, twe usibye no kugira abaganga b’inzobere mu kuvura abana b’impinja bakivuka, dufite n’ibikoresho by’ibanze bituma abo bana babaho.”

Abahanga mu by’ubuzima bwa muntu n’ubushakashatsi bemeza ko umuntu abyarira amezi icyenda ariko ko ashobora no kubyara atarayuzuza bitewe n’impamvu zitandukanye.

Umuganga w’abana akaba n’inzobere mu kwita ku bana bavutse igihe kitageze ku bitaro bya Faisal, Dr Nkuranga John Baptiste, aherutse kubwira IGIHE ko impamvu zikunze gutuma umubyeyi abyara umwana mbere y’amezi icyenda harimo imiterere y’umubiri we.

Ati “Kubera imiterere y’umubiri, nk’abakunda kugira umuvuduko w’amaraso ukagira aho uhurira n’imiterere y’inda ahanini usanga uzanwa no gutwita, iyo uri ku kigero kidashobora kugenzurwa, bikaba ngombwa ko umwana avuka kugira ngo haramirwe ubuzima bw’uwo mwana n’umubyeyi.”

Uretse umuvuduko w’amaraso hari kandi indwara zirimo nka Malaria, indwara zifata mu myanya y’imyororokere, imirire mibi, imiterere y’inda ibyara y’umubyeyi n’ibindi.

Dr Kalimba yavuze ko kuba bakomeje kwita ku bana bavutse batagejeje igihe bakabaho, atari amahirwe ahubwo ari ubushobozi haba mu bumenyi n’ibikoresho ibyo bitaro bimaze kugira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza