Umuhanga mu bumenyi bw’imirire mu bitaro bya Mayo Clinic byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tara Schmidt, yagaragaje ko kurya hakiri kare bifasha cyane abakunze kurwara ikirungurira iyo bamaze kurya.
Nk’uko abisobanura, kurya kare nibura habura amasaha atatu cyangwa ane mbere yo kuryama bifasha kubona igihe gihagije cyo kuba watembera cyangwa ugakora indi mirimo ishobora gutuma igogora ry’ibyo wariye rigenda neza.
Ati “Mu gihe cy’umucyo, umubiri ukora neza. Ugabanya ingano y’isukari iri mu mubiri kuko iba yiyongereye mu gihe ufata ifunguro. Ariko iyo ukora ukoresha umubiri, irongera ikagabanyuka.”
Umuhanga mu mirire akaba n’umwanditsi w’igitabo “Love the Food That Loves You Back” (Kunda Ifunguro Rigukunda), Ilana Muhlstein, ashimangira ko gutegura ifunguro kare kugira ngo urye kare ari ngombwa, kuko bigufasha mu kutaritegura huti huti.
Yagaragaje ko iyo uvuye mu kazi ushonje, umubiri uba ugusaba ifunguro ririmo intungamubiri z’ingenzi nka protéine n’imboga. Abona ko bidakwiye ko inzara igutera kwadukira ibiribwa byose usanze mu rugo nk’imigati, kuko kuyirya ukayigerekaho n’ibyatekewe mu nkono yo mu rugo bishobora gutuma uhaga cyane.
Muhlstein ahamya ko ibyiza ku muntu uvuye mu kazi, nibura ari saa kumi n’imwe zuzuye z’umugoroba cyangwa n’igice, yakabaye asanga ifunguro ryujuje izi ntungamubiri zateguwe, akarya hakiri kare kugira ngo igogora rigende neza.
Gufata ifunguro rya nijoro ukerewe bihuzwa no kuba warya byinshi cyane bitewe n’ibyo uba wahereyeho utegereje ko rishya, bikongera ibyago byo kugira umubyibuho ukabije. Ubushakashatsi bugaragaza ko umusemburo wa “Leptin A” utuma wumva igifu cyuzuye wiyongera iyo uriye ukererewe.
Abashakashatsi bagaragaza ko kurya hakiri kare bifasha abantu gusangira na bagenzi babo, by’umwihariko ababyeyi n’abana, bikongera urukundo hagati yabo.
Gusangira n’abandi ntibituma ifunguro rikuryohera gusa, ahubwo binatuma ubuzima bwawe bwo mu mutwe bugenda neza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!