00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko urubyiruko rw’ i Rutobwe muri Nyaruguru ‘Abatasi’ rwafashije mu kurandura imirire mibi

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 30 Nzeri 2022 saa 07:46
Yasuwe :

Urubyiruko aho ruba ruri hose ni imbaraga z’igihugu. Iyo rukoreshejwe neza rubyara umusaruro wa nkana rwakoreshwa nabi nabwo rukangiza hanini.

Abayobozi bo mu Kagali ka Rutobwe mu Murenge wa Cyahinda ho mu Karere ka Nyaruguru babonye ko ikibazo cy’imirire mibi bari bafite bagombaga kufatanyiriza hamwe buri wese agashyiraho ake kugira ngo barengere ibibondo by’igihugu.

Mu myaka ibiri ishize aka Kagari kari gafite abana 20 bari bafite imirire mibi. Byatumye hitabazwa “Abatasi” bahugurwa binyuze mu nteko z’abaturage maze si ugutata buri rugo amakuru yose aratohozwa imirire mibi.

Abatasi ni itsinda rigari ry’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa rurenga 200, rwiyemeje guhangana n’iki kibazo kugeza kiranduwe mu kagali kabo.

Rwagiye muri buri rugo bashaka amakuru yose ashoboka haba aho umwana adatekanye, adafata indyo yuzuye, hari amakimbirane ubundi bakaza gutanga amakuru ku bayobozi ahari ikibazo hagakubitwa umwotso kigahinduka igisubizo.

Mu gushimangira umuhati bari bafite bibumbiye mu matsinda, bakusanya amafaranga buri cyumweru bakora umushinga w’inkoko kugira ngo aba bana bajye babona amagi.

Mukeshimana Anisie ni umwe mu Batasi biyemeje guhangana n’imirire mibi ya barumuna na basaza be. Ubu ni umwe mu bagize Komite Nyobozi y’iri tsinda.

Avuga ko bihurije hamwe kugira ngo barebe uko barera barumuna babo na bo bakiteza imbere kuko nta n’akazi bagiraga kabaha amafaranga.

Ati “Twibumbiye hamwe tukajya dutanga igiceri cy’ijana ubu tukaba tugeze ku 1000 Frw cya buri cyumweru. Twatangiye turi 80 ubu tugeze kuri 200.”

Kugira ngo bamenye aho bahera mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, barabanje baratata bashaka amakuru yose mu ngo zigize aka kagari ubundi batangira gahunda yabo.

Mukeshimana ati “Twaje kumenya ko abana barumuna bacu batari kurerwa uko bikwiriye. Wasangaga nk’umwana w’ukwezi kumwe n’igice yasizwe n’ababyeyi bagiye guhinga. Ugasanga ararya saa munani ari uko bahinguye.”

Bakanguriye ababyeyi kwita ku bana kurusha uko bakwita ku nyungu zabo bwite. Bagabagabanye amarerero mu kagari kose buri wese afite ako areberera ibibazo rihuye na byo akabikemura byamurenga akabishiiriza inzego zimukuriye.

Bigendanye n’amakuru bakuraga mu baturage bamenya ahari ikibazo bakihutira kugikemura mu maguru mashya binyuze mu kwishakamo ubusobozi.

Ubu umushinga w’abo winkoko ufite izigera ku 1000 buri gihembwe, boroza buri rugo rwose muri aka Kagali ka Rutobwe. Bafite intego y’uko buri rugo rugomba kugira inkoko babyikoreye.

Izi nkoko batewemo inkunga n’Umuyobozi w’akarere uretse kubaha amagi zibafasha no gufumbira uturima tw’igikoni bakoze.

Mukeshimana akomeza agira ati “Ahakenewe ifumbire mu buryo bwo kubaka utwo turima tukayitanga kuko dufasha mu kurwanya iyi mirire.”

Abahanga mu by’ubuzima bakubwira ko umwanda nawo ari kimwe mu bitera imirire mibi n’igwingira kuko iyo umwana agize aho ahurira nawo akarwara impiswi bidatera kabiri ngo abe yageze mu muhondo.

Aba batasi bigendanye n’ubuhanga bwabo iki bagitahuye rugikubita nyuma yo gutanga inkoko, kubaka uturima tw’igikoni bahise kubaka ubwiherero icyenda ku batabufite mu kurwanya umwanda nk’uko umuyobozi w’iri tsinda Manirabona Frederic abihamya.

Ati “Mbere hari aho twageraga tugasanga umuntu afite umusarani wa metero imwe yayijyamo ugasanga umwanda uhita uzamuka ako kanya, twahise tuyisiba tukamwubakira indi.”

Yemeza ko bakorana n’ibigo byorora inkoko buri gihe iyo bagiye kuzirangura baba bagomba gukuramo 20 bakaziha abaturage kugira ngo bese umuhigo wabo wo kuzoroza abaturage bose.

Baganineza Venantie avuga ko uretse inkoko bahawe n’Abatasi, kubakangurira kujyana abana mu marerero banafashije cyane mu kwigisha ababyeyi kuko mbere batabyumvaga.

Nubwo mu myaka ibiri ishize ikibazo cy’igwingira cyari giteje inkeke muri aka kagari bijyanye n’abana 20 bagaragaraga, ubu imirire mibi imaze kuba amateka kuko ku bufataye n’Abatasi nta mwana ukibarizwa munsi y’umurongo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutobwe avuga ko iyo Abatasi badatahaba bitari kumworohera kwesa uyu muhigo na busa.

Ati “Njyewe n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza ntitwari kwicara aha ngaha ku kagari ngo tuzamenye ikibazo cyabereye hariya hejuru y’u Burundi cyangwa hirya ku mirenge duhana imbibi.”

Uyu mumaro w’Abatasi kandi washimwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Byukusenge Assoumpta, yemeza ko bagaragaje ko ari urubyiruko rwubaka kandi vuba.

Ku bijyanye n’uko iyi gahunda yakwira mu karere kose uyu Muyobozi avuga ko iyi ari gahunda bimakaje kuko hari n’urundi rubyiruko rwiswe “Ibifaru” biyemeje kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu murenge w’iwabo.

Ubworozi bw'inkoko buri mu byafashije guca imirire mibi muri Rutobwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .