Uko umugore utwite yitabwaho n’ibimukorerwa mu kurinda umwana uri mu nda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 Gashyantare 2021 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Kuva ku gutwita ukwezi kwa mbere kugeza ku mezi icyenda si ibintu byorohera umugore utwite, akenera kwitabwaho cyane kugira ngo azabyare umwana muzima udafite ikibazo cy’igwingira cyangwa ikindi kibazo icyo ari cyo cyose.

Umugore utwite asabwa kwipimisha nibura inshuro enye mbere yo kubyara, agasabwa kurya indyo yuzuye, gukora siporo zoroheje ndetse no gufata ikinini cya Fer kimwongerera amaraso.

Kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza tariki ya 7 Werurwe 2021, buri Karere ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima ( RBC), batangiye icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana, hateguwemo ibikorwa bitandukanye bigamije kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu rwego rwo kurwanya igwingira.

Muri iki cyumweru, ababyeyi batwite barashishikarizwa kujya bipimisha inda bakimenya ko batwite, bakitabira kunywa ibinini bya feri na aside folike byongera amaraso bahabwa no kwa muganga mu gihe bagiye kwipimisha, naho abana bari guhabwa ibinini harimo icya vitamin A, ikibavura inzoka n’ibindi.

Abagore batwite bitabwaho bate?

Kimwe mu bintu Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga zigaragara harimo no kwita ku buzima bw’umugore utwite, ibi bigaragarira ku gushyiraho umujyanama w’ubuzima muri buri Mudugudu ushinzwe kwita ku bagore batwite, aho akurikirana buri mugore wese utwite akamwibutsa gufata indyo yuzuye no kujya kwipimisha kugira ngo azabyare umwana udafite ikibazo.

IGIHE yaganiriye na bamwe mu bagore batwite bo mu Karere ka Rubavu, bavuga ibyo bakora mu gusigasira umwana batwite ndetse n’uburyo bafashwa n’imiryango yabo.

Nyirahabimana Agnes utuye mu Mudugudu wa Gabiro mu Kagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu, atwite inda y’amezi arindwi, ajya kwipimisha bwa mbere yajyanye n’umugabo we basanga afite inda y’ukwezi kumwe abaganga bamugira inama yo kwiyitaho agafata indyo yuzuye.

Afatanyije n’umugabo we bahise bongera imbaraga mu guteka imboga, karoti, intoryi, inyanya ndetse ngo nka rimwe mu cyumweru akunze kurya isambaza cyangwa amafi, ibi byiyongera ku mbuto umugabo we amushakira ubundi akanakora siporo zirimo kugenda genda mu gasantere atuyemo kugira ngo umwana atwite akomeze amererwe neza.

Tuyishime Gertrude na we utuye mu Kagari ka Buhaza avuga ko afata ifu ya shisha mubyeyi imufasha mu kongera ibiro bye, uretse iyi fu kandi anagerageza gufata indyo yuzuye kugira ngo umwana we azavuke ameze neza.

Ati “ Indyo yuzuye ndayifata cyane nkongeraho igikoma cya buri munsi kirimo shisha mubyeyi, ku mugoroba ngendana n’umugabo ho nk’ikirometero kimwe kugira ngo umwana ntwite akomeze amererwe neza.”

Kumenya igihe uzabyarira bifasha iki umubyeyi ?

Mu myaka yashize wasangaga ababyeyi bamwe na bamwe babyarira mu rugo bitewe nuko babyaraga batabyiteguye, ibi byagiraga ingaruka ku bana kuko hari ubwo yabyaraga umwana ufite ikibazo ntamwiteho neza cyangwa se umubyeyi akagira ibibazo ababyara rimwe na rimwe byanateraga impfu za hato na hato.

Kuri ubu umubyeyi utwite arakurikiranwa ku buryo nawe ubwe aba azi igihe azabyarira.

Tuyishime yavuze ko kumenya igihe uzabyarira bifasha umubyeyi mu kwitegura neza.

Ati “ Iyo mbimenye mbere y’igihe biramfasha, nitegura ngura imyenda y’umwana, nanitegura mu myambaro yanjye ku buryo njya kubyara niteguye buri kimwe. Nkanjye nabanje guca mu cyuma bambwira umwana nzabyara igitsina cye, ubu niteguye imyenda y’umwana n’andi mafaranga nshobora gukenera.”

Imyumvire y’abagabo yarahindutse

Kera umugabo wasangaga atera inda umugore we ubundi agaterera iyo, ntakomeze gukurikirana imibereho ye cyangwa ngo amufashe mu kwita ku buzima bw’umwana atwite.

Ibi bitandukanye n’uburyo abagabo benshi babikora kuri ubu kuko usanga bamwe bajyana na bo kwipimisha inshuro zose babisabwe bakanahererwa hamwe inyigisho z’uburyo bakomeza kwita ku mugore utwite kugira ngo azabyare neza.

Nyirahabimana avuga ko kuri ubu iyo agiye kwipimisha ajyana n’umugabo we ku buryo inama zose bazibahera hamwe bakaza bagafatanya mu kuzishyira mu bikorwa.

Hategekimana Samuel ufite abana babiri witegura no kubona uwa gatatu, we yavuze ko iyo umugore we atwite amufasha mu mirimo itandukanye irimo guteka, koza abana ndetse no kumushakira amazi akayamushyirira hafi.
Yavuze ko nubwo we abikora hari abandi bagabo bakinangira mu giturage ariko ngo gake gake nabo bagenda bahindura imyumvire.

Ati “ Iyo mbonye ku rundi rugo abagabo badafasha abagore babo batwite mbagira inama akenshi bamwe bakabyumva abandi ntibabikore, kubafasha ni ngombwa kuko baba bananiwe umugabo aba agomba gusiga amukoreye imirimo yose ikomeye atabasha, ikindi umugore utwite aba akwiriye gushakirwa imbuto.”

Umujyanama w’ubuzima afasha iki umugore utwite?

Mu bajyanama b’ubuzima bane babarizwa ku Mudugudu, umwe aba ashinzwe gukurikirana ubuzima bw’abagore batwite, abafasha mu kubagira inama zo kujya kwipimisha inshuro enye zisabwa, gukurikirana uburyo bafata indyo yuzuye ndetse no kugenzura niba nta yindi ndwara ishobora gufata umubyeyi utwite ikanaba yamuteza ibibazo.

Mukamanzi Esperance ni umwe mu bajyanama b’ubuzima bakorera mu Kagari ka Bunyunju mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, avuga ko kimwe mu byo bashinzwe harimo no gukurikirana ababyeyi batwite babigisha kwiyitaho bafata indyo yuzuye kugeza umwana agize amezi 59 ni ukuvuga imyaka itanu..

Ati “ Kuva akimbwira ko atameze neza nkamusaba kujya kwipimisha bagasanga aratwite dutangira kumukurikirana kugeza abyaye, nyuma yo kubyara rero dukomeza kumukurikirana kugeza agejeje amezi atandatu, aho niho tumuhera Ongera kugira ngo imufashe mu kubona intungamubiri ku mwana, iyi Ongera ayivanga mu biryo bidafashe cyane akajya ayimuha.”

Mukamanzi avuga ko Ongera ifasha ababyeyi cyane ngo kuko usanga gutegura indyo yuzuye hari ubwo bamwe babibigisha ariko ugasanga kubona ibikenewe ari ikibazo. Yavuze ko iyo bakoresheje Ongera neza nubwo haba hari kimwe mu bigize indyo yuzuye babuze, Ongera ikiburizamo.

Maniraguha Gertrude uhagarariye abajyanama b’ubuzima mu Kagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu, avuga ko ikintu cya mbere basaba ababyeyi ari ugutinyuka bakavuga ibiri kubabaho badatinye.

Ati “ Ikintu twigisha ababyeyi cyane ubundi bwa mbere iyo aje agusanga akakubwira ko yumva hari uburyo amerewe, hari ubwo basanga dufite ibipimo tukabafatira twabona batwite tukabyohereza kwa muganga, twabona badatwite nabwo tukabohereza kwa muganga kugira ngo babarebere mu nda ibibazo bagizemo.”

Yakomeje avuga ko iyo basanze atwite baza bakabiganira n’umujyanama w’ubuzima ubundi agatangira kumwitaho umunsi ku munsi barya ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara, basaba aba babyeyi kugira akarima k’igikoni kandi nibura bakanagerageza kubona imbuto.

Maniraguha yavuze ko kuri ubu imyumvire y’ababyeyi b’iki gihe yahindutse cyane ku buryo nta mubyeyi ukibyarira mu rugo nka kera. Yavuze ko ku muntu udafite umuherekeza umujyanama w’ubuzima yigomwa akamuherekeza kugira ngo amufashe abyare neza, yavuze ko kandi imbogamizi ikigaragarahirya no hino ri uko abagabo benshi badaherekeza inshuro enye abagore babo mu gihe bagiye kwa muganga.

Abajyanama b'ubuzima bagira uruhare rugaragara mu kwita ku bagore batwite
Nyirahabimana Agnes avuga ko yagiriwe inama n'abaganga yo kongera imboga n'imbuto kugira ngo azabyare umwana wujuje ibisabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .