Uko igikomere cy’ubuzima bubi Umunyana yakuranye cyashibutsemo ikigo cyita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Kanama 2020 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Umunyana Cécile w’imyaka 46 niwe nyiri gitekerezo cy’ishingwa ry’ikigo AVEH Umurerwa (Association des Volontaires pour assistance aux enfants Handicape) gifasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe giherereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ikigo AVEH Umurerwa cyatangiye mu 2005, gitangizwa n’itsinda ry’ababyeyi bari biyemeje gufasha abana bafite ubumuga ku gitekerezo cy’umubyeyi witwa Umunyana Cécile. Kuri ubu gifasha abana 122 barimo 20 baba mu kigo.

Cyatangijwe n’ababyeyi 17 gusa ubu hasigaye icyenda bonyine kuko harimo abaje kubireka bitewe n’impamvu zitandukanye n’abitabye Imana.

Igitekerezo cyo gushinga iki kigo cyaturutse ku bikomere by’ubuzima bubi yanyuzemo

Umunyana avuga ko igitekerezo cyo gushinga iki kigo ariwe cyaturutseho, gikomotse ku buzima bubi yakuriyemo ariko akaza gufashwa, nyuma yo kugira intambwe yahise yiyemeza kuzafasha abana nk’uko nawe ubwe yafashijwe.

Ati “Igitekerezo kijya kuza ni njye cyaturutseho kuko nanyuze mu buzima bugoye, nagize igikomere cyo kubaho ntazi data umbyara, ikindi ntabwo nigeze nkundwa kuko wasangaga aho nabaga kwa mama uwakabaye ambera umubyeyi ariwe wirirwaga anyita ikintu. Ati ariko ubu iki nacyo ni icyacu? Ubuse cyavutse he? Naje kugera igihe ntekereza ko ndi ikintu koko.”

Ibikomere by’ubuzima yakuriyemo nyuma akaza gufashwa n’imiryango itandukanye byatumye nawe yumva azafasha umwana ubayeho mu buzima bubi.

Ati “Nyuma y’ubuzima naciyemo nahise numva nshaka kuzita ku mwana nkamugirira umumaro, si nari nzi ko nzisanga mu gikorwa kinini gutya. Nari umuforomo i Nyamata haza umuryango ufite umwana ufite ikibazo cy’umutwe munini urimo amazi, mbarebye binkora ku mutima. Nabajyanye ku karere ngo babe babafasha, umuyobozi wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ahita ampa inshingano zo kujya gushaka abantu bose bafite abana bafite ubumuga mu karere kose.”

Umunyana avuga ko ubwa mbere atumiza inama yo kumenya ababyeyi bafite abana bafite ubumuga yahise abona imiryango 76.

Aganira n’ababyeyi babo, bamusabye ko habaho ikigo bashyiramo abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kuko mu miryango yabo bari bafashwe nabi.

Umunyana yahise ashaka inshuti ze bafatanya gutangira iki kigo mu 2005 kivuka gutyo kugeza ubu.

Ababyeyi 17 nibo bahise bafata icyemezo cyo gutangiza iki kigo, batangiriye kuri zeru bakodesha aho bakorera ndetse no kubona ibyo kurya ari ukwirwanaho.

Batangiranye ubukene bukomeye ariko bagobokwa n’umudagekazi w’umuganga wari waje gutemberera mu Rwanda, iki gihe yageze mu kigo cya AVEH Umurerwa ahita yiyemeza kujya afasha iki kigo.

Kuva mu 2006 kugeza mu 2014 uyu mubyeyi wo mu Budage yageneraga iki kigo ibihumbi bitandatu ku mwaka ikigo cyongera kugira ubushobozi gutyo.

Iki kigo gifasha iki abana?

AVEH Umurerwa ni ikigo cyita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe yaba ababa mu kigo ndetse n’ababa hanze yacyo.

Cyita ku bana mu buryo butatu; ku buzima bwabo, imibereho myiza ndetse n’uburezi mu rwego rwo kugerageza guhindura ubuzima bwabo.

Ni ikigo gishingiye ku kwitanga kw’abagishinze hakiyongeraho ubufasha bahabwa n’abagiraneza batandukanye ndetse na Leta ibagenera miliyoni eshatu mu mwaka.

Ubuzima bw’abana barererwa mu kigo cya AVEH Umurerwa

Abana baba mu kigo cya AVEH Umurerwa abenshi ntabwo bavuga, ntabwo bazi kurya ndetse kenshi iyo bashatse kujya mu bwiherero ntabwo bijyanayo bivuze ko bakenera umunsi ku wundi abantu babitaho mu buryo bw’isuku, kubagaburira ndetse n’ibindi binyuranye.

Umunyana yavuze ko bafite umwarimu ubigisha ndetse bakagira n’ababitaho mu buryo bw’ubuvuzi cyane ko hari abo ubumuga bwo mu mutwe butera ubundi bw’ingingo.

Muri aba bana 20 baba mu kigo, Umunyana avuga ko hari umwana w’imyaka irenga 30 batangiranye iki kigo ndetse akaba ari nawe ukimazemo igihe kurusha abandi.

Iki kigo kimaze kwakira abana 57 bagiye basubira mu miryango yabo nyuma yo kugaragaza impinduka ku buzima bwabo.

Umunyana avuga ko ikigo cya AVEH Umurerwa kigendera kuri gahunda ya Leta yo kurerera abana mu miryango, ati”Abana bagomba kurererwa mu miryango byaba ngombwa tukabafashiriza mu miryango yabo cyangwa bakabona imiryango yemera kubarera.”

Uyu mubyeyi yasabye ababeyi muri rusange bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kugerageza kubitaho aho kubafata nabi.

Ati “Umwana wese akeneye kurerwa akeneye kwitabwaho, nk’uko wumva udashaka kumva icyakubabaza, n’uyu nubwo afite ubumuga ariko ntashaka ikimubabaza. Bareke kubakingirana cyangwa kubahohotera mu bundi buryo ni ikiremwa cy’Imana akeneye kwitabwaho kugeza ku munsi we wa nyuma.”

Ikiganiro na Umunyana

AVEH Umurerwa ni ikigo kirererwamo abana 20 ariko gifasha abandi 102 baba mu miryango
Umunyana yita kuri aba bana umunsi ku wundi
Avuga ko igitekerezo cy'iki kigo cyashibutse ku buzima bubi yakuriyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .