00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yashimye uko u Rwanda ruri kwitwara mu kurwanya Marburg

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 November 2024 saa 09:33
Yasuwe :

Leta ya Uganda yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo u Rwanda ruri kwitwara mu kurwanya icyorezo giterwa na virusi ya Maburg, hagamijwe kwirinda ko cyakwirakwira no mu bindi bihugu.

Imyitwarire y’u Rwanda mu guhashya Marburg yagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Margaret Muhanga Mugisa.

Amakuru dukesha Minisiteri y’Ubuzima avuga ko Margaret Muhanga Mugisa, yasuye ikigo kiri mu Rwanda gihurizwamo ibikorwa byo kurwanya Marburg, abonana n’abaganga ndetse n’itsinda ry’abanya-Uganda riri mu Rwanda rifasha kurwanya iki cyorezo.

Margaret Muhanga Mugisa yavuze ko uko u Rwanda ruri kwitwara bitanga icyizere cyo guhashya iki cyorezo.

Ati “Nanyuzwe n’uburyo u Rwanda rwarwanyije Marburg kandi nshimishijwe ko itarenze iki gihugu[…] nabonanye n’abari imbere ku rugamba rwo kurwanya Marburg[…] Nakunze uburyo muri gukoresha robot mu gutanga amakuru no gupima umuriro, ni byiza cyane, ikoranabuhanga riri hejuru.”

“Icya kabiri cyanshimishije ni ukubona itsinda ry’Abanya-Uganda hano ryaje gufasha mu kurwanya Marburg. Bivuze ikintu kinini muri aka karere k’ibiyaga bigari, ko dukeneranye by’umwihariko iyo bije mu kurwanya ibi byorezo.”

Abarwaye Marburg mu Rwanda, batangiye kugaragara ku itariki 27 Nzeri 2024. Kugeza ubu abacyanduye ni 66, cyishe 15, abagikize ni 49, mu gihe abakiri kuvurwa ari babiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .